Yanditswe Dec, 21 2017 16:40 PM | 4,458 Views
Guverinoma y'u Rwanda iremeza ko mu myaka 5 iri imbere abatwara indege bazwi nk'abapilote b'abanyarwanda bagera kuri 200 bazaba barangije kwiga uyu mwuga. Ibi birakorwa mu rwego rwo kongera umubare w'abanyarwanda bakora muri serivisi zo gutwara abantu n'ibintu mu kirere mu gihe uru rwego ari rumwe mu zigomba kubakirwaho ubukungu bw'u Rwanda nkuko biteganyijwe muri gahunda ya guverinoma y'imyaka 7.
Kugeza ubu sosiyete nyarwanda yo gutwara abantu n'ibintu
mu ndege Rwandair, ifite abapilote basaga 150, ariko abagera kuri 25 ni bo
banyarwanda, mu gihe 5 gusa ari bo ba kapiteni, bivuze ko ari bo batwara
indege, 25 basigaye bakaba ari abafasha babo nkuko bigenda muri aka kazi.
Gusa nubwo hakiri umubare muto w'abanyarwanda mu gutwara indege nini, mu batwara indege ntoya zizwi nka kajugujugu siko bimeze, kuko abagera kuri 50 bamaze kurangiza amasomo yabo mu ishuri ryigenga Akagera Aviation Pilot Training. 11 muri bo bari bamaze amezi 16 bahabwa aya masomo, bashyikirijwe impamyabushobozi zabo kuri uyu wa kane.
Akanyamuneza k'abarangije amasomo yo gutwara kajugujugu,
bari bagasangiye n'ababyeyi babo bari baje kwifatanya nabo.
Umuyobozi wa sosiyete AKAGERA Aviation Patrick NKULIKIYIMFURA, yemeza ko abanyarwanda barangije amasomo yo gutwara kajugujugu muri iri shuri bose bafite imirimo.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru