AGEZWEHO

  • Tariki 20 Mata 1994 ni bwo Umwamikazi Gicanda yishwe – Soma inkuru...
  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...

U Rwanda ruberanye n'iterambere ry'umupira w'amaguru ku bagore--Ms Bareman, FIFA

Yanditswe Aug, 08 2017 17:16 PM | 7,126 Views



Umuyobozi w'iterambere ry'umupira w'abagore mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku isi FIFA Mme Sarai Bareman, yagiranye ibiganiro n'ubuyobozi bw'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Ferwafa. 

Yatangaje ko yasanze u Rwanda ruberanye n'iterambere ry'umupira w'amaguru ku bagore, akaba ari mu Rwanda ngo agire uruhare mu gukemura imbogamizi zikiwurimo. Mme Bareman, yavuze ko abona u Rwanda nk'igihugu abagore bafitemo uburyo bwo gutera imbere mu mupira w'amaguru, "Uburyo mbonamo u Rwanda, ni uko ari kimwe mu bihugu bifite ubushobozi n'amahirwe akomeye cyane. Iyo ndebye iki gihugu, nsaga kiberanye n'iterambere ry'umupira w'amaguru mu bagore kandi umupira w'abagore ni kimwe mu byo FIFA ishyize imbere muri iki gihe, ndatekereza rero ko ari iby'ingenzi kwiyizira hano tukirebera ukuri ku mbogamizi zihari haba kuri Ferwafa, amakipe, abatoza ndetse n'abandi bireba kugira ngo tube twafasha mu kuzikemura.

Uyu muyobozi muri FIFA, yavuze ko ibi abishingira ku mibare y'abatoza, abasifuzi n'abagore bari mu nzego ziyobora umupira w'amaguru mu Rwanda, ibintu yemeza ko bigoye kubisanga ahandi muri Afurika.

Kuri Madame Félicité RWEMARIKA, umuyobozi w'iterambere ry'umupira w'amaguru w'abagore mu ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda FERWAFA, avuga ko ibimaze kugerwaho mu iterambere rya siporo mu bagore bishingiye ku bushake bwa politiki. Asanga ariko hari indi ntambwe ikwiye guterwa. Yagize ati, "2009 twagiye mu marushanwa dutsindwa na Uganda ikipe barayihagarika, bibahooo imyaka 6...turongera turahanyanyaza turinginga turapfukama, 2014 bati noneho nimwongere, turongera icyo gihe tunitwara neza kuko twatsinze Kenya hano tunayitsinda iwabo. Noneho nyuma yaho duhura na Nigeria ya mbere muri Afurika ikaba n'iya 3 ku Isi. Bahura n'abanyarwanda bari bagitangira kujya mu marushanwa baradutsinda cyane bahitamo guhagarika ikipe y'igihugu y'abagore. Nonese twatera imbere tutajya mu marushanwa? Ni ikintu kitubabaje ariko turizera ko bazareba icyo babikorera, but it's very unfair."

I Kigali haratangira inama mpuzamahanga ku iterambere ry'abagore muri siporo. Abayitabira bazarebera hamwe uburyo abagore nabo bajya mu nzego zifata ibyemezo muri uru rwego. Iyi nama yateguwe na komite olympique ya Afurika ifatanyije n'iya Aziya, ikazitabirwa n'abayobozi bakuru mu mashyirahamwe yose y'imikino ku rwego rw'Isi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira