AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

U Rwanda n'urugereko rwa Arusha bagiye gushyiraho uburyo bwo guhana amakuru

Yanditswe Feb, 15 2017 16:23 PM | 1,752 Views



Umushinjacyaha mukuru w'u Rwanda J. Bosco Mutangana avuga ko u Rwanda rufatanyije n'urugereko rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, bagiye gushyiraho itsinda rizabafasha guhana amakuru mu buryo bworoshye, kugira ngo babashe guta muri yombi abakoze jenoside mu Rwanda bakihishahisha mu mahanga.


Mu kiganiro n'abanyamakuru ubwo yari amaze kugirana inama n'Umushinjacyaha Mukuru w'urugereko rwasimbuye urukiko rwa Arusha, Serge Brammetz, impande zombi zatangaje ko zigiye kurushaho kunoza imikoranire.

Ibi bazabifashwamo n'itsinda rizahurirwaho n'impande zombi kugira ngo imanza z'abakoze Jenoside zikomeze n'abakekwa kugira uruhare muri Jenoside batabwe muri yombi.

“Icyo tubacyeneyeho ni uko n’ubwo baduhaye ama dossiers ariko ducyeneye andi makuru bo bafite kuko nabo bafite itsinda rigomba gukurikirana abakoze jenoside natwe dufite iyo tracking unit igomba gukorana nabo. Ubwo rero iryo tsinda niribaho bizatuma tugira amabwiriza tugenderaho ajyanye n'imikoranire” J.B Mutangana

Mu myaka 22 ishize u Rwanda rwashyize hanze impapuro z'abantu basaga 600 bagomba gufatwa ndetse n'uru rugereko rufite 8 gusa rugishakisha barimo na Kabuga Felicien. Umushinjacyaha Mukuru w'uru rugereko rwa Arusha atanga icyizere ko bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera: “Rwose ndangirango mwemere ibyo mvuga ko igikorwa cyo gushakisha abacyekwa uruhare muri Jenocide nicyo twashyize imbere, akaba ariyo mpamvu uru rugereko rwashyizweho kugirango bigaragare ko nubwo urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rwafunze imiryango yarwo, ntaho abacyekwa bazigera babona ubuhungiro kandi igihe cyose uru rugereko ruzaba rugihari, igikorwa cyogushakisha kizakomeza.”

Ku bijyanye n'irekurwa ry'abahamijwe ibyaha bya jenoside byakozwe n'umucamanza Theodor Meron, Umushinjacyaha mukuru J.Bosco Mutangana kugira ngo birekere aho bisaba ibiganiro ku rwego rwa Loni

Abanyarwanda 17 bacyekwaho uruhare muri Jenoside bazanywe kuburanira mu Rwanda boherejwe n'urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwari rwashyiriweho u Rwanda ndetse n'urugereko rwarusimbuye, abandi boherezwa n'ibihugu bafatiwemo. Abagera kuri 20 baburanishirijwe mu bihugu byabataye muri yombi.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize