AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda na Uganda mu gikorwa cyo kugaragaza aho imipaka itandukanira

Yanditswe Nov, 16 2016 16:28 PM | 1,687 Views



Komisiyo ihuriweho n’u Rwanda na Uganda (Rwanda-Uganda Border Demarcation ) ifatanyije n’akarere ka Nyagatare bari mu gikorwa cyiswe icyo kugaragaza umupaka utandukanya ibihugu  byombi.

Ni mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Inama yahuje abaperezida ba Afrika yunze ubumwe  yabereye  i Addis Abeba muri Ethiopia  mu mwaka wa 2007, inama yafatiwemo icyemezo cyo gukosora imipaka mu rwego rwo kurwanya amakimbirane ashobora gukomoka ku mbibi zigabanya ibihugu.

Tabagwe ni umwe mu mirenge y’akarere ka Nyagatare ikora ku gihugu cy’Ubugande. Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge Uwishatse Ignace agaragaza uburyo igikorwa cy’iyi komisiyo cyo kugaragaza neza umupaka hari ibibazo bitari bike kije gukemura.

Abaturage baturiye imipaka na bo ngo bakomeje gukangurirwa gukoresha neza imipaka kugira ngo birinde Imipaka iyo igaragajwe neza bishobora kongera imibanire myiza hagati y’abaturage b’ibihugu bihana imbibe nk’uko bivugwa na Ngoga Eugene, Umukozi wa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ushinzwe ubuyobozi bw’Ibihugu by’Afurika  Hagati y’u Rwanda na Uganda.

Umupaka w’u Rwanda na Uganda ufite Ibilometero 250 uvuye ku Kirunga cya Sabyinyo  ukagera ku mupaka wa Kagitumba .




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira