Yanditswe Jul, 01 2016 13:27 PM | 2,037 Views
Tanzania- Perezida Paul Kagame na mugenzi we John Pombe Magufuli, bahagarikiye igikorwa cyo gushyira umukono ku masezerano y'ubucuruzi mu bufatanye hagati y'ibihugu byombi, ndetse banagirana ikiganiro n'abanyamakuru, aho Perezida wa Repubulika y' u Rwanda, Yagarutse ku bushake bw'ibihugu byombi mu kuzamura ububano ushingiye ku bufatanye mu iterambere.
Perezida Kagame yagize ati : “Uruzinduko rwacu n'amasezerano yasinywe uyu munsi, bigaragaza ubushake n'ibyifuzo byacu, mu gukomeza ubufatanye bwa hafi, mu nyungu z'ibihugu byombi mu bice bitandukanye by'ubuzima bw'igihugu. perezida Magufuli nanjye, twagize ibiganiro byiza byubakiye ku bushuti, n'ahazaza bikwiye kuranga Tanzania n'u Rwanda. Tuzakomeza gushyigikira umubano wacu w'igihe kirekire, tunafatanya bya hafi, mu gushyiraho amahirwe menshi no kuzamura ubukire ku baturage bacu, n'akarere ka Afurika y'iburasirazuba.”
Ibihugu byombi biherutse kwemeranywa kongera ingufu mu mubano mu by'indege, hagati ya Rwandair na Air Tanzania, kwihutisha ibikorwaremezo mu muhora wo hagati, harimo umuhanda wa Gari ya moshi, uzahuza u Rwanda, Tanzania, u Burundi, Uganda n'uurasirazuba bwa Congo.
Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu gihugu cya Tanzania, ruje rukurikira urw'umukuru wa Repuburika ya Tanzania Dr John Pombe Mgufuli, aherutse kugirira mu Rwanda mu kwezi kwa Kane k'uyu mwaka. Ibi bikaba bikomeje gushimangira umubano w'u Rwanda na Tanzania wongeye kubyutswa bundi bushya nyuma y’aho Dr Joseph Pombe Magufuli atorewe kuyobora iki gihugu kinahurira n'u Rwanda mu muryango wa Afurika y'iburasirazuba.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru