AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yamwenyuye nyuma y'intsinzi ya Arsenal FC – Soma inkuru...
  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...

U Rwanda na Djibouti bihuje imyumvire yo guhuza abaturage ba Afurika-Kagame

Yanditswe Apr, 19 2017 18:11 PM | 2,965 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame na madame we Jeannette Kagame basoje  uruzinduko rw’akazi rw'iminsi ibiri bagiriraga mu gihugu cya Djibouti. Umukuru w'igihugu yavuze ko ubufatanye hagati y'ibihugu byombi ari umusingi ukomeye mu guharanira iterambere ry'imibereho n'ubukungu bw'ibi bihugu.

Ibi perezida Kagame yabivugiye mu nteko ishingamategeko ya Djibouti, mbere gato yo gusoza uruzinduko rwe muri icyo gihugu, aho yagejeje ijambo ku bagize guverinoma n'inteko ishingamategeko.

Umukuru w'igihugu Paul Kagame yavuze ko n'ubwo u Rwanda na Djibouti bidahana imbibi, intera iri hagati yabyo idashobora kuba imbogamizi ku bucuti bisanganywe. Yasobanuye ko icyo ibihugu byombi bishakira abaturage babyo ari ukugira ubuzima bwiza, uburezi ndetse n'ubukire.


Perezida Kagame yashimye iterambere rikomeje kugerwaho muri Djibouti, kandi rikarenga imbibi z'igihugu, rikagera no ku bandi.

Yavuze u Rwanda na Djibouti, bisangiye intego yo guharanira iterambere, umutekano no guteza imbere umugabane, aho abanyafrika bose babaho bafite agaciro. Yanagaragaje ko ibihugu byombi bihuje ubushake bwo guharanira ubumwe bwa Afrika, bwo nzira nyayo yo kugera aho uyu mugabane wifuza. Umukuru w'igihugu yerekanye ko Afrika ifite ibikenewe byose mu kubaka amahirwe ahari no kuyabyaza umusaruro, ku bw'ahazaza heza hayo n'abayituye.

Perezida Kagame ibihugu by’u Rwanda na Djobouti bisangiye indangagaciro namahame agenga isi,gusa akemeza ko buri gihugu gifite umwihariko n’ibibazo byabyo bwite.

Muri iri jambo umukuru w’igihugu yavuze ko mu iterambere ry'u Rwanda rwishyira hamwe n'ibindi bihugu mu guteza imbere ubukungu na politiki: “Icy’igenzi mu ngamba z’iterambere u Rwanda rwihaye harimo ubufatanye mu bukungu ndetse na politiki bishingiye ku bikenewe n’abaturage kandi nabo babigizemo uruhare rwuzuye.”

Kubera iyi mpamvu Perezida Kagame asanga ibihugu bya Afurika bikwiye kugira ijwi rimwe nk'umugabane, n'ubwo haba hari ibibazo basangiye bose cyangwa se ibyo igihugu ubwacyo kihariyeho. Ku mubano w'u Rwanda na Djibouti, yavuze ko bazakomeza kuwushimangira no mu myaka iri imbere, kandi abanyarwanda n'abanya Djibouti bakarushaho kugenderanira, guhana ubumenyi ndetse no gushora imari muri ibyo bihugu.


Nyuma yo kugeza ijambo ku bagize guverinoma n'inteko ishingamategeko muri Djibouti, Perezida wa Repubulika na madame we Jeannette Kagame, basuye icyambu cya Doraleh, ari nako basoza uruzinduko rw'akazi rw'iminsi 2 bagiriraga muri icyo gihugu. Ku cyambu cya Doraleh basobanuriwe imikorere yacyo ndetse n'imirimo itandukanye ihakorerwa. Ni icyambu kiri mu birometero bitanu uvuye mu burengerazuba bw'umugi wa Djibouti ari nawo murwa mukuru w’iki gihugu gisa nikingana n’u Rwanda ku buso.N’icyambu gifite imyanya myinshi irimo ahakirirwa ibirebana n'amavuta, kwakira no gupakira ibicuruzwa bitandukanye n'ibindi bitandukanye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize