Yanditswe Feb, 21 2017 11:30 AM | 1,581 Views
Minisitiri w'intebe Anastase Murekezi na visi perezida w'ubuhinde
Shri Hamid Ansari ku mugoroba wo kuwa mbere bitabiriye isinywa ry'amasezerano
atandukanye y'ubufatanye hagati y'igihugu cy'ubuhinde n'igihugu cy'u Rwanda. Abo
bayobozi bombi banasuye ibikorwa bitandukanye byabamurikiwe bikorwa
n'abanyarwanda n'abahinde.
Ayo masezerano ni ajyanye n'ubufatanye mu by'ikirere, imigenderanire y'abaturage b'ibihugu byombi ndetse n'ajyanye no gushinga ikigo kigisha kikanateza imbere iby'ubucuruzi n'ishoramari.
Minisitiri w'intebe Anastase murekezi yavuze ko by'umwihariko u Rwanda rwiteguye kubyaza umusaruro masezerano yasinywe harimo ayemerera kompanyi z'ingendo z'indege mu bihugu byombi kujya bikora ingendo nta nkomyi kandi ko Ku ikubitiro Rwandair itangiza ingendo zayo mu mujyi wa Mumbai mu gihugu cy'ubuhinde mu kwezi kwa kane.
Visi perezida w'ubuhinde Shri Hamid Ansari yavuze ko ntawashidikanya ko iterambere ryihuse u Rwanda rushimirwa ku ruhando mpuzamahanga nawe akaba yabyiboneye bifitanye isano no kugira ubuyobozi bwiza bukorera ku ntego kandi bukareba kure. Agasanga ibihugu byombi bifite icyo byungukira ku mubano mwiza w'ibihugu byombi.
Mu yandi masezerano yasinywe harimo ajyanye no gukuraho visa ku baturage b'ibihugu byombi cyane cyane abafite za pasiporo za servise n'abadiplomate ariko impande zombi zigasobanura ko icyifuzo ari uko byagera ku baturage bose mu gihe kidatinze.
Mu Rwanda hari abahinde bagera ku bihumbi 3000 mu gihe mu myaka itarenze itandatu hamaze gutangizwa ishoramari mu mishinga igera kuri 66 y'abahinde yahaye akazi abantu barenga 3800.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru