Yanditswe Jan, 25 2017 15:46 PM | 2,555 Views
Ibipimo by'imiterere ya ruswa ku isi mu mwaka wa 2016 byerekana ko ku mugabane wa Afurika igihugu cya Botswana ari cyo cyaje ku isonga mu kurwanya ruswa n’amanota 60%, gikurikirwa na Cap vert yagize amanota 59% naho ku mwanya gatatu uhuriweho n’u Rwanda ndetse n'ibirwa bya Maurice byombi byagize amanota 54%.
Ibyo bipimo bigaragaza ko u Rwanda rwagumye ku mwanya n’ubusanzwe rwariho mu mwaka wa 2015. Ariko ku rwego rw'isi u Rwanda rwageze ku mwanya wa 50 rukaba rwasubiyeho inyuma imyanya 6 ruvuye ku mwanya wa 44. Gusa ariko n'ibihugu byakozweho ubushakashatsi hiyongereyeho bitandatu.
Ingabire Marie Immaculée uyobora umuryango Transparency International Rwanda asanga hakiri byinshi byo gukora mu rugamba rwo kurwanya ruswa mu Rwanda ndetse no mu karere rurimo: “Iyo ungereranije ukambwira ngo uri imbere y'ibi bihugu byo mu karere mba numva ari nk'umuntu ufite ukuguru kumwe undi afite amaguru abiri bagasiganwa hakaza gushimwa wawundi ufite amaguru abiri ngo yasize uw'ukuguru kumwe nta cyo aba akwiye gushimirwa kuko iyo urebye akarere kacu karamunzwe na ruswa ,ariko n'ibindi bihugu duturanye usanga ruswa ari nyinshi cyane hariya noneho wageraranya ukabona ko twe turacyafite akantu k'ubunyangamugayo.”
Ibi bipimo ku rwego rw'isi byo ntibigaragaza inzego zivugwamo ruswa cyane. Aha niho umunyamabanga wa leta muri Minisiteri y'ubutegetsi bw'igihugu Vincent MUNYESHYAKA avuga ko nubwo mu nzego z'ibanze hakunze kuvugwa ruswa ngo ikoranabuhanga rigiye kuba igisubizo.
Yagize ati:“Ntabwo twavuga ko ruswa idahari turavuga y’uko ruswa ihari niyo mpamvu tugomba gukomeza ingamba zo kuyirwanya kandi icyagiye kigaragara serivisi zisaba y’uko habaho abantu guhura ari benshi nizo serivisi zigaragaramo ruswa cyane cyane hakunze kuvugwa urwego rwa polisi, inzego z'ibanze akaba ariyo mpamvu igihugu cyafashe umurongo mwiza wo kuvuga ngo serivisi nyinshi tuzitange hakoreshejwe ikoranabuhanga ku buryo ibyo ngibyo by'abantu guhura byagabanuka.”
Ku rwego rw'isi igihugu cya Danmark na New Zealand nibyo biza ku isonga mu kurwanya ruswa n'amanota 90% naho Somalia iza ku isonga mu bihugu bigaragaramo ruswa nyinshi n'amanota 10%.
Mu bihugu 176 byo ku isi byakorewemo ibi bipimo kuri ruswa, 69% byagize munsi y'amanota 50.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru