AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

U Rwanda ku isonga mu kwifashisha drones mu bikorwa by'ubutabazi bwihuse

Yanditswe Oct, 14 2016 12:41 PM | 2,000 Views



U Rwanda rubaye urwa mbere ku isi mu kwifashisha utudege tutagira abapilote (drones) mu bikorwa by’ubutabazi bwihuse mu buvuzi cyane cyane mu kugeza imiti n’amaraso kwa muganga. Perezida wa Repubulika Paul Kagame niwe watangije ku mugaragaro umushinga wo gujyana amaraso mu mpande zose z'igihugu hifashishijwe utudege duto (drones). Iyi ni inshuro ya mbere utu tudege duto (drones) dukoreshejwe mu gutwara amaraso ku Isi. Ni umuhango wabereye mu Karere ka Muhanga mu ntara y’amajyepfo.

Perezida Kagame yashimiye buri wese wagize uruhare muri uyu mushinga w'ingirakamaro cyane cyane Zipline. Yavuze ko ubu buryo bwo gutwara ibikenerwa mu buvuzi hifashishijwe utudege duto (drones) ari intambwe y'ingenzi u Rwanda ruteye.

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko utu tudege tuzafasha mu gukemura imbogamizi zikomoka ku kuba hari uduce tumwe bigoranye kugeramo mu buryo busanzwe mu Rwanda. Yashimangiye ko u Rwanda rwahisemo inzira y’ikoranabuhanga mu kwihutisha iterambere n’imibereho y’abaturage u Rwanda rwifuza, kandi ko ruzakomeza gukorana n’abafatanyabikorwa batandukanye. 

Biteganyijwe ko utu tudege tuzajya tugeza amaraso mu bitaro n’ibigo nderabuzima bigera muri 21 biri mu ntara y’amajyaruguru, amajyepfo ndetse n’uburengerazuba. Akadege kamwe gapima ibiro 12, kakaba gafite ubushobozi bwo gutwara ikilo kimwe n’igice.

Umuyobozi wa Zipline yashimiye guverinoma y’u Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa batumye iki gikorwa kigerwaho. Uyu ni umushinga utegerejweho ubutabazi bwihuse mu kugeza amaraso ku mavuriro, ariko ukazanifashishwa mu gutwara imiti, inkingo n’ibindi byangombwa nkenerwa ibitaro bishobora gukenera mu buryo bwihuta, cyane cyane mu bice by’icyaro.

Ikigo Zipline cyo muri USA  gisobanura ko mu Rwanda hakoreshwa nibura udusashe tw’amaraso 650 000 ku mwaka, nibura kimwe cya kabiri akajya ku babyeyi bahura n’ibibazo byo kuva nyuma yo kubyara naho kimwe cya gatatu kikajya mu bana bafite ibibazo bya malaria.

Guverinoma y’u Rwanda ifite intego ko buri muntu wese agerwaho na serivisi z’ibanze kandi zihutirwa mu buvuzi.

Inkuru mu mashusho:





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira