AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Turashima inshuti z’u Rwanda zatubaye hafi zikarwanya Jenoside-Perezida Kagame

Yanditswe Apr, 07 2017 12:51 PM | 3,052 Views



U Rwanda rwashimye uburyo bimwe mu bihugu bya Afrika byagize uruhare mu kurwanya no guhagarika jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, n'ubwo andi mahanga yasaga n'ayabatereranye. Ibi byagarutsweho na Perezida wa republika Paul Kagame ubwo yayoboraga umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku ncuro ya 23 jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango ku rwego rw'igihugu wabereye ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi.

Perezida wa republika Paul Kagame na madamu Jeannette Kagame, bari kumwe na perezida wa komisiyo y'umuryango wa Afrika Musa Faki Mahamat batangije icyumweru cy'icyunamo cyahariwe kwibuka abazize jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.


Ni umuhango waranzwe no kuba aba bayobozi bashyize indabo ku mva zishyinguyemo izi nzirakarengane, ndetse na perezida wa republika Paul Kagame wacanye urumuri rw'icyizere ruzamara iminsi 100 rwaka.


Perezida wa komisiyo y'umuryango wa Afurika yunze ubumwe Musa Faki, yavuze ko yifatanyije n'Abanyarwanda mu gahinda n'amarira, ashima ingufu n'ubudatsimburwa abaturage b'u Rwanda bagaragaza ku buryo usanga igihugu cyabo cyubashywe kandi kihagazeho mu ruhando rw'amahanga. Yashimye kandi imiyoborere ya perezida Kagame, yayoboye abanyarwanda ku kubabarirana no kongera kubaka igihugu cyabo bundi bushya. Yamaganye ibyabaye n'abakomeje guhakana, jenoside ikwiriye kwibukwa muri Afurika yose.


Naho perezida wa republika Paul Kagame mu butumwa bwe yagarutse ku ihagarikwa rya jenoside, n'ababigizemo uruhare harimo n'Abanyafurika, bahagaze bakanga ko abanyarwanda bakomeza kwicwa: “Muri ibi bihe kandi, twibuka tunashimira inshuti z’u Rwanda zatubaye hafi zikarwanya jenoside mu buryo butandukanye. Bamwe muri bo bari hano uyu munsi. Turabashimira. Mwiyemeje gushyigikira ukuri, mutitaye ku ngaruka byabagiraho. Ndagira ngo kandi nshimire abavandimwe bacu bo muri Afurika badushyigikiye mu bihe by’amahina. Ingabo zo muri Afurika, zari zaje kubungabunga amahoro, zasigaye hano, ubwo iz’ahandi zagiye, zishobora kurokora benshi. Umwe muri bo ni Umukapiteni wo muri Senegal, witwa Mbaye Diagne, wahasize ubuzima, ni umwe mu bo twubaha mu ntwari zacu”

Perezida Kagame kandi yatangaje ko bidakwiye ko kuri ubu usanga abantu bahugiye ku nyito yahabwa jenoside yakorewe abatutsi, aho gutekereza ku bayikorewe no kureba uko babayeho.

Umukuru w'igihugu yibukije ko u Rwanda rwabuze abantu basaga miliyoni bishwe mu buryo bwateguwe, nta kiza cyaje ngo kibahitane.

Yibukije kandi ko u Rwanda n'abanyarwanda bakeneye kubaho ubuzima bwabo uko babyumva, kandi mu buryo bahisemo ko bubanogeye. Gusa akemeza ko u Rwanda rwiteguye gukorana n'incuti zarwo n'abashaka gukorana narwo ndetse n'abumva bahinduka bakajya mu murongo rurimo batarusabye guhindura ibyo rwemera kandi rwahisemo.

Inkuru mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura