AGEZWEHO

  • U Bubuligi: Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gukora Jenoside – Soma inkuru...
  • Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira – Soma inkuru...

Toni zigera ku 130 z'intwaro zarengeje igihe zatangiye gusenywa n'ingabo

Yanditswe Nov, 27 2017 19:22 PM | 3,752 Views



U Rwanda rwatangiye gusenya intwaro zarengeje igihe ndetse n'izindi zitagikoreshwa ku mpamvu zinyuranye zigera kuri toni 130.  Ingabo z'u Rwanda zivuga ko iki gikorwa kigamije gushyira mu bikorwa amasezerano mpuzamahanga yo kurwanya ikoreshwa ry'intwaro zarengeje igihe ndetse n'ikwirakwizwa ryazo mu basivili.

Izi ntwaro zirimo izo mu bwoko bw'ibisasu bizwi nka mines, amakompara ndetse na za grenades n'amasasu, zose zitagikoreshwa ku mpamvu zirimo kuba zararengeje igihe cyangwa zarangiritse mu buryo bunyuranye.

Umugaba mukuru w'ingabo zirwanira ku butaka Maj. Gen. Jack Musemakweri yagaragaje ko nubwo urugamba rwo kubohora igihugu ndetse n'intambara y'abacengezi byari byarangiye, hari bamwe mu basivili bafite intwaro. Ingabo z'u Rwanda zivuga ko zishimira ko k'ubufatanye n'izindi nzego icyi kibazo cyakemutse uko imyaka yagiye ihita.

Igikowa cyo gusenya izo ntwaro cyatangiye kuva kuri uyu wa mbere tariki 27 Ugushyingo kugeza kuya 4 z'ukwezi gutaha kwa 12. Ni inshuro ya 6 ingabo z'u Rwanda zisenya intwaro zitagikoreshwa, aho nko mu mwaka ushize wa 2016 hasenywe izindi ntwaro zingana na toni 55.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid