Yanditswe Feb, 22 2017 12:37 PM | 1,589 Views
Perezida Paul Kagame yitabiriye inama yiga ku itwara
ry'abantu n'ibintu mu ndege ku mugabane wa Afurika (Africa Aviation) yabereye muri Kigali Convention Center. Umukuru w’igihugu yagarutse ku kamaro k’inama nk’iyi igiye
gufungura inzira z’ikirere nshyashya, ibi bikazongera ubukungu buturuka mu
ngendo no mubufatanye mu kirere cya Afurika.
Perezida Kagame yanatangaje ko kuba iyi nama ariyo ya mbere ibereye ku mugabane wa Afurika byatewe no kuba abakuru b’ibihugu bya Afurika bariyemeje guteza imbere ingendo za Afurika, ndetse aboneraho no kuvuga ko u Rwanda rwabimburiye ibindi bihugu bya Afurika mu gukingurira imiryango abagenzi baturuka mu bihugu bya Afurika.
Umukuru w’igihugu yavuze ko iyo ingendo mu kirere cya
Afurika zigize imbogamizi ziterwa no kuba ibihugu bimwe bigifite imbogamizi mu
kwakira abagenzi banyura ku bibuga by’ibyo bihugu bidindiza itera mbere
ry’ingendo z’indege kuri uyu mugabane.
Yatangaje ko yizeye ko mu myaka mike iri imbere bizajya byorohera umugenzi uri mu rugendo agana mu kindi gihugu kuko imbogamizi zabagaho ziri kuvanwaho asaba ko hongerwa ubumenyi, n’ikorana buhanga mu by’indege aho yagize ati :
“Tugomba kwita kukurenza ku bikenewe kugirango duhangane ku isoko mpuza mahanga mu ngendo z’indege ,turifuza kubona abanyarwanda benshi ndetse n’abanyafurika muri rusange bitabira umwuga wo gutwara indege, ndetse no muzindi service zo mu ndege ndetse no kwitabira gushora imari muri iyi service”
Perezida Paul Kagame yatangaje kandi ko mu gutekereza gushinga societe Rwandair hibanzwe ku nyungu izagirira abaturarwanda
Umukuru w'igihugu avuga ko Rwandair ikomeje kwagura ingendo zayo muri
Afurika,Asia n’uburayi.
Iyi nama ibereye mu Rwanda mu gihe iki gihugu cyashyize ingufu mu kongera indege n'ingendo zazo kandi hakaba haravuguruwe ikibuga mpuzamahanga cya Kigali mu gihe hategerejwe no kubaka icya Bugesera,ibintu umukuru w'igihugu yanagarutseho mu ijambo rye.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru