AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Sudan: Perezida Kagame yabwiye abanyeshuli ko aribo mizero y'umugabane wa Afrika

Yanditswe Dec, 21 2017 16:31 PM | 4,113 Views



Perezida wa Republika Paul Kahgame uri mu ruzinduko rw'akazi muri Sudan aho yatanze ikiganiro muri kaminuza mpuzamahanga ya Afurika aho yatumiwe n'ubuyobozi bwa yo ngo aganirize abanyeshuli bayigamo.

Yabanje kubasobanurira ko uruzinduko arimo rugamije kunoza ubutwererane hagati y'u Rwanda na Sudan ndetse na Afurika muri rusange. Yavuze ko kuba Abanyafrika bakorera hamwe bikenewe cyane muri iki gihe, kuko iterambere ry'umugabane ryihuta cyane kandi ukaba ufite uruhare runini mu bibera ku isi yose.

Yababwiye kandi ko ibisubizo ku bibazo bikomereye Afurika biri muri Afurika n'ubundi, kandi ko byahahoze n'ubwo hari igihe abanyafurika biba ngombwa cyangwa bagahatirwa ko bategereza ko bakemurirwa ibibazo n'abandi ku bw'inyungu zabo bwite kandi.

Yabwiye abo banyeshuli ko bariho mu gihe cyize kuko bafite ibikenewe byose kugira ngo Afrika ibe uko abayituye bayifuza.

Umukuru w'igihugu yatangaje ko yishimye kuba ibihugu byinshi bya Afrika harimo na Sudan n'u Rwanda byatangiye gushyira mu bikorwa umwanzuro wo gutanga umusanzu ungana na 0.2% wo gufasha umuryango wa Afrika yunze ubumwe kwihaza mu ngengo y'imari, akava ku byinjizwa muri buri gihugu. Aha ni naho yasobanuye amavugururwa y'uyu muryango aho yavuze ko agamije kuwufasha gukora mu buryo buhamye, ufite intego kandi ukagira amikoro mu buryo burambye.

Avuga ku ruhare rwabo nk'abantu bize, kandi b'urubyiruko, perezida Kagame yababwiye ko ari bo mizero y'umugabane kuko ari bo bagomba kuwugeza ku iterambere n'uburumbuke bibereye bene wo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage