Yanditswe Nov, 10 2016 15:36 PM | 1,983 Views
Umushoramari Sir Ian Wood wo muri Scotland, washinze umuryango "The
Wood Foundation", aravuga ko agiye kongera ishoramari asanzwe akora mu
bikorwa by'ubuhinzi bw'icyayi mu Rwanda. Kuri uyu wa kane, yakiriwe na Perezida
wa Repubulika Paul Kagame muri Village Urugwiro, mu ruzinduko rwari rugamije kwagura umubano
ubyara inyungu hagati ye na guverinoma y’u Rwanda.
Mu biganiro yagiranye na perezida Kagame, Sir Ian Wood yasobanuye ko agiye kongera ishoramari mu buhinzi bw'icyayi mu Rwanda, aho yiteguye kugura imigabane mu mushinga w'icyayi uri gutegurwa mu karere ka Nyaruguru, cyane cyane mu mirenge ya Kibeho na Munini.
Yagize ati: “Ubu twabonye umushinga mushya turi gukorana na Unilever, ahitwa Munini na Kibeho, aho Unilever izubaka uruganda runini rw'icyayi, aho tuzaba dukorana n'abahinzi b'icyayi barenga ibihumbi bitanu, aha hakaba ari ahantu hashya hagomba guhingwa icyayi.”
Uyu mushoramari asanzwe afite ibikorwa akorera mu Rwanda birimo ishoramari mu buhinzi aho afite imigabane ingana na 60% mu ruganda rw'icyayi rwa Shagasha na 55% mu ruganda rwo ku Mulindi.
Minisitiri w'ubuhinzi n'ubworozi Dr. Gerardine Mukeshimana, yavuze ko usibye imigabane afite mu nganda zo mu Rwanda, asanzwe afasha n'abahinzi mu kubaha amahugurwa no kubafasha kubona ibikenewe maze bakazishyura ku mwero w'icyayi kandi badatanze inyungu. Ibi ngo bizatuma umusaruro ukomoka ku buhinzi bw'icyayi ushobora kuzaba warikubye kabiri mu myaka mike iri imbere.
Umushoramari Sir Ian Wood afite imitungo ibarirwa muri miliyari 1 na miliyoni 500 z'amadorari ya Amerika. Ibikorwa bye abikorera no mu bihugu byo mu muryango wa Afurika y'uburasirazuba birimo u Rwanda na Tanzania. Binyuze mu muryango yashinze "The Wood Foundation", afasha abaturage basaga ibihumbi 45 bakora mu buhinzi bw'icyayi, muri abo abagera ku bihumbi 17 babarizwa mu Rwanda.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru