AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

Sena irasaba komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge kugaragaza abafite ingengabitekerezo

Yanditswe Oct, 27 2016 14:52 PM | 2,664 Views



Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko umutwe wa Sena barasaba komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge gushyira ahagaragara abantu bagaragaweho n'ingengabitekerezo ya Jenoside aho kugaragararira mu mibare gusa.

Ubwo yagezaga raporo y'ibikorwa by'umwaka 2015/2016 komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge yavuze ko abayigaragaweho bakurikiranwa

Imibare igaragazwa na komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge nuko ubwiyunge mu Rwanda buhagaze kuri 92.5. Gusa 25 ku ijana by'abanyarwanda baracyagaragarwaho n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse n'amacakubiri.

Perezida wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge Bishop John RUCYAHANA avuga ko usibye mu bitekerezo ngo uwo byagaragaweho arahanwa.

Byinshi mu bikorwa byakozwe byibanze ku biganiro bishyigikira Gahunda ya Ndi Umunyarwanda,gukora ubuvugizi ku kurangiza imanza zo mu nkiko za gacaca ndetse n'imitungo y'imfubyi za Jenoside n'ibindi. Mu mwaka ushize 2015/2016 Komisiyo y'igihugu yari ifite ingengo y'imari ya miliyoni 800 z'amafranga y'u Rwanda.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura