AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Rwandair izagura ingendo zayo muri Amerika,Asia, n'Uburayi mu 2017

Yanditswe Dec, 28 2016 13:17 PM | 3,028 Views



Urugaga rw'abikorera mu Rwanda ruravuga ko kwagura ingendo kwa Sosiyete itwara abantu mu kirere-Rwandair bizatuma aboheraza cg abatumiza ibicuruzwa mu mahanga badatakaza umwanya munini n'amafaranga bajyaga bakoresha mu ngendo.

Ibi ni mu gihe guhera mu mwaka utaha Rwandair itangira ingendo zayo ku mugabane w'Uburayi, Aziya na Amerika.

Rwandair isanzwe itanga service z'ingendo mu kirere ahantu 17 muri Afrika ndetse na Dubai. Muri uyu mwaka ugana ku musozo Rwandair yungutse indege 3 nshya kandi nini, ku buryo buri imwe ifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi barenga 200.

Umuyobozi mukuru wa Rwandair John Mirenge avuga ko ibi bigamije kwagura ingendo z'iyi sosiyete henshi hashoboka.

Sosiyete ya Rwandair itangaza ko mu mwaka itwara abagenzi bagera ku bihumbi 700 ndetse ko igurwa ry'izi ndege 3 nshya rizasiga nibura abagenzi batwarwa n'iyi sosiyete bikubye kabiri guhera mu mwaka utaha.

Aha niho umuyobozi mukuru wungirije wa PSF unashinzwe ubuvugizi Nkusi Gerald Mukubu ahera yemeza ko kuba Rwandair igiye kwagurira ingendo mu mahanga ya kure bizatuma abohereza ibicuruzwa n'ababitumiza hanze babasha kuzigama amafranga n'igihe cyatakaraga mu ngendo.

Rwandair imaze kugira indege 11 zirimo 2 zo mu bwoko AirBus zizayifasha gukora ingendo zo ku migabane ya kure irimo leta zunze ubumwe za Amerika, uburayi n'ibihugu bya Aziya birimo Ubushinwa n'Ubuhinde. Ingendo zijya muri iyo migabane zikazatangira mu mwaka utaha. 

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama