Yanditswe Feb, 03 2017 16:29 PM | 2,365 Views
Sosiyete nyarwanda ikora ingendo zo mu kirere
Rwandair, mu kwezi kwa kane uyu mwaka izatangira gukora ingendo i Harare muri
Zimbabwe ndetse na Mumbai mu Buhinde.
Rwandair isobanura ko ingendo zerekeza i Harare zizatangira ku itariki ya mbere z'uko kwezi kwane, zikazahuzwa n'izira yerekeza i Lusaka muri Zambia, zikazajya zikorwa buri munsi.
Ingendo zerekeza i Mumbai zo zizatangira ku itariki ya Gatatu muri uko kwezi, zizajya zikorwa kane mu cyumweru, kandi indege igahaguruka i Kigali ikagera aho i Mumbai nta handi hantu na hamwe ihagaze.
Umuyobozi mukuru wa Rwandair John Mirenge asobanura ko ibi biri muri gahunda yo kugera mu migi myinshi ya Afrika ndetse no guteza imbere ubucuruzi hagati y'ibihugu.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru