AGEZWEHO

  • Amerika yakebuwe ku kwinangira gukoresha imvugo nyayo ya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...
  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...

Rwandair igiye gutangira ingendo zerekeza zikanaturuka i Bamako

Yanditswe Feb, 13 2017 18:17 PM | 2,560 Views



U Rwanda na Mali byasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ingendo z’indege za givisiri, minisiteri y'ibikorwa remezo itangaza ko aya masezerano ahita yubahirizwa ku mpande zombi. Ni amasezerano yabaye hagati y'umunyamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwa remezo Dr Alexis Nzahabwanimana  na mugenzi  we Diop Traore Seynabou minisitiri ushinzwe ubwikorezi  mu gihugu cya Mali aho bagiranye amasezerano y'ibihugu byombi ko hazaba  ubwinyagamburiro ku ngendo zikorerwa ku kibuga cy'i ndege cya Bamako ndetse n'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Kigali


I gihugu cy'u Rwanda by'umwihariko kompanyi ya Rwanda Air hari byinshi bagiye kunguka nyuma y'amasezerano yabaye hagati y'impande zombi nk’uko byatangajwe na Dr Alexis Nzahabwanimana umunyamamabanga wa leta muri minisiteri y'ibikorwa remezo:

“Icyo twakungukiramo  ni uko kompanyi yacu ya Rwanda Air yaguye isoko, ibonye ahandi ikorera ariko ubundi uretse ibyo gucuruza ni n’ikiraro gihuza abaturage b'u Rwanda n'abaturage ba Mali aho bashobora gusurana bakagira byinshi bungurana bafatanyamo mu iterambere ryaba iry'ubukungu ariko n'umuco ni igikorwa cyiza ni amasezerano akomeye agaragaza umubano mwiza hagati y'ibihugu byacu ndetse n’uko dukomeje umurego  kugirango dufashanye mu iterambere nk'abanyafurika kandi nk'abavandimwe.” Dr Nzahabwanimana

Ku ruhande rwa minisitiri Diop Traore Seynabou wo mu gihugu cya Mali avuga ko ari iby'agaciro kuri bo ko aya masezerano azatuma abaturage b'ibihugu byombi bungurana ibitekerezo.

Yagize ati:Aya masezerano azadufasha kungurana ibitekerezo mu bijyanye n'ubucuruzi ,umuco hagati y'ibihugu byombi bizanadufasha kuva mu bwigunge nk'ibihugu bigomba kwihuta mu iterambere aya masezerano azadufasha kubigeraho. Rwanda Air izaza mu gihugu cya Mali , mu gihe cya vuba natwe hari sosiyete y'indege izaza mu Rwanda bizafasha abaturage bacu guhura bagafashanya mu by'ubukungu n'umubano ni iby'agaciro kuri twe.”

Aya masezerano hagati y'ibihugu byombi ni ingirakamaro k’ ubukerarugendo mu gihugu cy'u Rwanda,aho mbere kujya I Bamako ho muri Mali uva mu Rwanda byafata amasaha agera ku icumi kuri ubu bagaragaje ko kubufatanye na Rwanda Air urugendo rugiye koroha hagakoreshwa amasaha agera kuri atandatu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #