AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Rwamagana: Abarwayi 500 basuzumwe indwara y'ishaza

Yanditswe Jul, 26 2016 11:32 AM | 1,652 Views



Mu karere ka Rwamagana abantu barenga 250 barwaye indwara y’amaso bakunze kwita “Ishaza’’, biteganijwe bazahabwa ubuvuzi bwo kubagwa amaso ku buntu muri iki cyumweru.

Itsinda ry’abaganga b’inzobere kabuhariwe mu buvuzi bw’amaso ndetse no kuyabaga, baturutse mu gihugu cya Espagne, bakaba bari mu muryango witwa Barraquer Foundation, batangiye igikorwa cyo gusuzuma abarwayi bagera kuri 500 bafite icyo kibazo, guhera mu mpera z’icyumweru gishize kugeza n’ubu.

Muri iki cyumweru cyo kuvura abo barwayi, cyizarangwa kandi no guha ibihembo abaganga bo kurwego rw’abadogiteri babiri babaye indashyikirwa mu mikorere yabo, bahabwe amahirwe yo kujya kwigira I Barcelona muri Espagne, kugirango babashe kongera ubumenyi ndetse n’ubunararibonye bwabo.

Abahanga mu by’ubuvuzi bw’amaso bavuga ko Indwara y’ishaza ishobora gutera ubuhumyi mu gihe yaba itavuwe hakiri kare, ariko ngo ni indwara ivurwa igakira nk’uko bitangazwa na Dr Barraquer, Umwe mu bakuriye iryo tsinda ryaturutse muri Espanye.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura