Yanditswe Oct, 18 2017 19:50 PM | 4,082 Views
Umuvunyi wungirije
aratangaza ko kuba inkiko zaragaragaje ko abakora umwuga wo gutwara
ibinyabiziga aribo benshi bagaragaweho na ruswa biterwa n'uko icyo cyiciro
kitagira amayeri menshi yo guhisha ruswa. Gusa, ngo itegeko ry'urwo rwego
ririmo kuvugururwa ngo rizatuma n'abandi babasha gukurikiranwa.
Ibyo umuvunyi wungirije Musangabatware Clement yabitangaje agendeye kuri raporo y'urwo rwego ya 2016-2018, aho igaragaza ko abenshi mu batwara ibinyabiziga bahamwe n'icyaha cya ruswa. Ibi ngo bifitanye isano n'uko kubatahuraho icyo cyaha byoroha bitandukanye n'abanyereza umutungo wa Leta aho bisaba iperereza ryimbitse, kandi urwo rwegoo rukaba rutarabihererwa ububasha. Yagize ati, ''Urebye kiriya cyiciro wavuga ko ari abantu badafite amayeri menshi mu guhisha ruswa, kuko kuyitahura biroroha, naho ku byerekeranye na bariya b'inyereza ry'amafaranga menshi bisaba ubuhanga bwinshi bitwara n'igihe kuko ni ipereerza ricukumbuye ryimbitse, mu gihe itegeko rizaba rimaze kuvugururwa icyo gihe na bariya bakora inyereza ry'umutungo wa Leta bizaba biri mu bubasha bw'urwego rw'umuvunyi nabo bajye bagaragara.''
Abashoferi n'abandi bakora imirimo ijya gusa n'iyabo ntibatinyuka kuyitangaho amakuru bemye imbere y'ibyuma bifata amashusho n'amajwi, ariko abemera kugira icyo bayivugaho, basanga umwuga bakora ubwawo uha icyuho ruswa, abandi bakavuga ko ruswa igenda ikendera. Gusa, icyo bose bahurizaho ni ububi bwayo.
Dr. Bihira Canisius umwe mu mpuguke mu
by'ubukungu avuga ko kugira ruswa icike mu cyiciro cy'abatwara ibinyabiziga
hakwiye amahugurwa ku bubi bwa ruswa, ariko hakanasuzumwa impamvu bamwe
bakira ruswa
Raporo y'urwego
rw'umuvunyi ya 2016-2017 mu bihemwe uko ari 4 byasuzumwe igaragaza ko mu bantu
170 bahamijwe n'inkiko icyaha ruswa, 69
muri bo bakora umwuga ufitanye isano no gutwara ibinyabiziga mu gihe abandi
bagaragara muri iyo raporo nabo babarirwa mu kazi gaciriritse nk'abakora umwuga
w'ubuhinzi.
Igihembwe cya 2 cya 2016 hagaragayemo abashoferi n'abamotari bahamwe n'ibyaha cya ruswa 13 kuri 49 bahaniwe icyo cyaha. Igihembwe cya 3 cya 2016 hagaragayemo 8 /16, igihembwe cya 4 cya 2016 kigaragaramo 18 /36, naho mu gihembwe cya 1 cya 2017 hagaragaramo abakora uwo mwuga bahamwe n'icyaha cya ruswa 30/69.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru