Yanditswe Sep, 01 2017 13:22 PM | 6,189 Views
U Rwanda rugiye gutaha Umushinga one stop border Post La Corniche uherereye ahazwi nka Grande Barrière ho mu karere ka Rubavu ruhuriyeho na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imirimo yo kuwubaka yatangiye muri Nzeri 2015.
Ni umushinga watewe inkunga n'umuryango Nyamerika Howard G.Buffet, ufite intego yo guhindura imibereho y'abatuye isi aho watanze agera kuri miliyoni 7.2 z'amadolari ya Amerika. Leta y'u Rwanda yatanze agera kuri miliyoni 1.7 $ arimo ay'Umusoro ku nyongeragaciro(VAT), no kwimura abaturage.
Umushinga wari ukubiyemo kubaka inyubako zitangirwamo serivisi ku mupaka uhuriweho harimo ibiro, parking, ububiko ndetse n'inzira inyuramo amadoka manini. Umupaka uhuriweho witezweho kurushaho kwihutisha urujya n'uruza rw'abantu n'ibintu ndetse na serivisi zitangirwa ku mupaka.Abantu bari hagati ya 4000-5000 nibo bambukiranya uyu mupaka, benshi muri abo akaba ari abakora ubucuruzi buto n'ubuciriritse , barimo abahaturiye bagera kuri 75%
Ku ruhande rw'u Rwanda uyu mupaka uba ufunguye amasaha 24. Mu gihe ku ruhande rwa Congo uba ufunguye kugeza saa yine z'ijoro.Ibicuruzwa bikomoka ku buhinzi n'ubworozi nibyo bihanyuzwa cyane, uretse mafaranga Howard G.Buffet yahaye u Rwanda hari n'andi miliyoni 9$ bahaye Congo.
Kugeza ubu imirimo yo kubaka inyubako izakorerwamo ku ruhande rw'u Rwanda yararangiye mu gihe ku ruhande rwa Congo itararangira gusa naho irarimbanyije.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru