AGEZWEHO

  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...
  • Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda? – Soma inkuru...

Rubavu: Ibiro 420 by'urumogi na litiro zirenga 1900 z'inzoga zitemewe byatwitswe

Yanditswe Jan, 10 2018 15:03 PM | 4,080 Views



Kuri uyu wa gatatu, mu karere ka Rubavu ni ho hakomereje ubukangurambaga bwo kurwanya ibiyobyabwenge ku rwego rw'intara y'iburengerazuba. Ni igikorwa cyarimo polisi y'igihugu, ingabo, ministre w'ubutegetsi bw'igihugu, uw'urubyiruko, umunyamabanga wa leta muri ministeri y'ubuzima hamwe na guverineri w'intara y'iburengerazuba ndetse n'abayobozi b'inzego z'ibanze mu karere ka Rubavu.

Ibiganiro byagarutse ku mayeri atandukanye akoreshwa n'abinjiza, bakanacuruza ibiyobyabwenge mu duce dutandukanye tw'umujyi wa Rubavu ndetse n'ingamba zafatwa mu rwego rwo kubihashya burundu.

Guverineri Alphonse Munyentwari yabwiye abayobozi b'inzego z'ibanze muri Rubavu ko umuyobozi mwiza agomba kuba azi abaturage bose ayoboye, bityo akanafata iya mbere mu kurwanya ibiyobyabwenge kuko ababicuruza n'ababikoresha ni abaturage bo mu midugudu.

Ibiyobyabwenge birimo ibiro 420 by'urumogi na litiro zirenga 1900 z'inzoga zitemewe byafatiwe mu karere ka Rubavu mu gihe cy'amezi 2 ashize byatwitswe.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CGP Emmanuel Gasana yatangaje ko ibiyobyabwenge byarenze kuba icyaha gusa ahubwo bifatwa nk'umwanzi w'igihugu. Yagize ati: "...Byibasira urubyiruko rwacu kandi iyo urubyiruko rupfuye igihugu kiba cyapfuye."

Urubyiruko rwagaragajwe nk'igice cy'abaturage cyugarijwe harimo n'urumaze kuba imbata z'ibiyobyabwenge bateza igihombo ku miryango yabo bakanadindiza iterambere ry' igihugu muri rusange.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama