Yanditswe Apr, 20 2016 18:46 PM | 3,211 Views
Agatsiko k’abajura gakoresha intwaro bivugwa ko kari karayogoje umujyi wa Gisenyi, mu ijoro ryo ku wa kabiri kaguwe gitumo n’inzego z’umutekano mu karere ka Rubavu mu kabali kitwa Snack Bar Macampagne kari gucura umugambi wo kujya kwiba, umugambi waburijwemo na Polisi y’Igihugu ubwo umwe muribo washatse guhangana nabo, akoresheje imbunda yari afite araraswa ahita apfa .
Aka gatsiko k’abajura bibisha intwaro kari kagizwe n’abantu 6 nyuma yaho umwe muri ahasize ubuzima. 5 nibo bafungiye kuri statio ya Polisi ya Gisenyi aho bakurikiranweho icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha cy’ubujura bukoresheje intwaro.
Abaturage k’uruhande rwabo, bavuga Polisi yashoboye guhashya aka gatsiko bavuga ko kabayogoje,kababuza amahwemo. Umuturage witwa Umuhoza Clementine ni umwe mu babyeyi barutse kwambura n’aka gatsiko miliyoni zisaga 3 z’amafaranga y’u Rwanda.
Mu gihe bahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora icyaha
cy’ubujura bukoresheje intwaro, igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda mu
ngingo ya 305, iyo bwakozwe n’umuntu urenze umwe agatsiko bahanishwa igihano
cya burundu.
Umuyobozi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba ACP Mutenzinare Bertin, yashimiye abaturage ubufatanye, yavuze ko batazigera bihanganira namba uwo ariwe wese ushobora guhungabanya umutekano w’abaturage n’ibyabo .
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Tuyisenge Moise
ko mutagaragaza amashusho yabo ko wenda hari abandi bari inshuti zabo umuntu yaba azi, Apr 24, 2016
Manirarora Yoramu
Nibabafunge Burundi kuko babafunguye babyongera May 02, 2016