Yanditswe Apr, 27 2016 16:19 PM | 4,346 Views
Abagabo batatu barimo babiri bayobora mu nzego z’imidugudu mu Murenge wa Bugeshi mu Karere ka Rubavu bariyemerera gukingira ikibaba FDLR mu gitero yagabye mu minsi ishize.
Aba bagabo barimo umuyobozi w’umudugudu, umuyobozi ushinzwe umutekano mu mudugudu ndetse n’undi musore w’imyaka 19, batawe muri yombi mu bihe bitandukanye, beretswe abaturage ku munsi w'ejo.
Imbere y’imbaga y’abaturage mu Murenge wa Bugeshi, aba bagabo biyemereye ko bari bazi neza ko FDLR iri bugabe ibitero i Bugeshi ariko ntibatanga amakuru ku nzego z’ubuyobozi.
Hari n’uvuga ko yari yaje mu Rwanda nk’intasi ya FDLR ariko igihe cyo gusubirayo atabwa muri yombi atarabasha kwambuka umupaka.
Mu buhamya yatanze imbere y’abaturage yagize ati “Nari naje noherejwe na FDLR ngo menye aho inzego z’ibanze zikorera, gusa gusubirayo ntibyanyoroheye kuko nasanze imipaka yafunzwe nkabura uko nambuka.”
Akomeza agira ati “Bari bananyohereje gutata ahari abayobozi b’inzego z’ibanze no gushaka inzira bazanyuramo ariko sinabona uko nsubiranayo na bo, banyizeza kuzaza kunshyikira ariko aho twagomba kunyura tuhageze tuhasanga abasirikare benshi kandi n’inzira za panya zafunzwe tubura aho duca ndafatwa.”
Na ho undi muyobozi w’umudugudu na we watawe muri yombi, yagize ati “Badusanze ahantu batugurira ikigage (abo ba FDLR) ariko aho gutanga amakuru twakomeje kwinywera.”
Ubuyobozi bw¨Akarere ka Rubavu busaba abaturage kwirinda gukorana na FDLR ndetse ngo igihe babonye abantu batazi bakabimenyesha inzego z¨umutekano.
Sinamenye Jeremie uyobora Akarere ka Rubavu yabwiye abaturage ati “mugomba kuba maso igihe cyose mubonye umuntu mutazi mukihutira gutanga amakuru ku nzego zose ndetse n’iz’umutekano kugira ngo abahungabanya umutekano batabona icyuho.”
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru