AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Rayon Sports yanditse amateka yo kugera muri 1/4 mu marushanwa ya CAF

Yanditswe Aug, 29 2018 22:01 PM | 69,707 Views



Ikipe ya Rayon sport igeze muri 1/4 cyímikino yámakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF Confederation Cup nyuma yo gutsinda ikipe ya Young Africans 1-0 ku mukino wa nyuma wo mu matsinda.

Rayon Sports itsinze Yanga SC igitego 1-0 cyatsinzwe na Bon Fils Caleb ku munota wa 19 mu mukino usoza amatsinda y'ímikino nyafurika yúmupira w'ámaguru ku makipe yatwaye ibikombe iwayo  CAF Confederation Cup, bituma igera muri kimwe cya kane cy'iyo mikino. Uyu mukino wo mu itsinda D, Rayon Sports yasabwaga kuwutsinda kugira ngo igere muri ¼, ibe ikipe ya mbere yo mu karere k’ibiyaga bigari ibigezeho.

Nubwo iyi ntsinzi ibonetse, Rayon sport ibigezeho abakinnyi bayo babanza abenshi baragiye mu yandi makipe, ariko Bon Fils Caleb yavuzeko abavugaga ko ntabarutahizamu isigaranye abahaye igisubizo.

Umutoza wa rayon sport Roberto oliveira vuga ko nta rindi banga ryatumye akora ayo mateka, uretse kurema icyizere mu bakinnyi nyuma yo gutakaza benshi bari inkingi za mwamba barimo abari ba kapiteni ndayishimiye eric Bakame, Kwizera Pierrot, Tchabalala n'abandi benshi

Rwatubyaye Abdoul wari kapiteni wa Rayon Sport muri uwo mukino yanejejwe cyane n'iyo ntsinzi y'amateka, bakaba ngo bagiye gukomeza gukora cyane bategura 1/4 cy'irangiza kugirango bakomeze kwandika amateka

Rayon sports isoje iyi mikino yo mu matsinda iri ku mwanya wa kabiri n'amanota 9, inyuma ya USM Alger yatsinze Gor mahia ibitego 2-1 i Alger ikagira amanota 11, ikomezanya na Rayon Sports  muri 1/4 cy'irangiza, Gor mahia ya gatatu n'amanota 8 na Yanga ya kane n'amanota 4 zihita zirasezererwa.

Rayon Sports izamenya ikipe izahura nayo muri 1/4 cy'irangiza nyuma ya tombola izaba tariki 3/9 uyu mwaka.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura

Rwanda 30: Kaminuza y’u Rwanda imaze gushyira ku isoko ry’umurimo ab

Abaganga ba Kanseri mu Rwanda bariyongereye

Abafite ubutaka butabyazwa umusaruro bashobora gushyirirwaho ibihano

Igororamuco: Abayobozi b'Intara basuye ikigo ngoraramuco cya Iwawa

Abiga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro ngo ibiruhuko babibyaje umusaru

Intara y'i Burasirazuba yasabwe kunoza uburyo bw'imiturire