Yanditswe Apr, 20 2017 14:07 PM | 3,008 Views
Raporo ya Banki y’isi yashyize u Rwanda mu bihugu bifite ubukungu buhagaze neza. Iyo raporo yaraye ishyizwe ahabona yerekana ko u Rwanda hamwe n’ibindi bihugu bitandatu byo ku mugabane wa Afurika bikomeje kwihagararaho, aho byagize ubukungu bwakomeje kuzamuka hejuru ya 5.4%, hagati ya 2015-2017.
Iyi raporo ya ‘Africa’s Pulse’ ikorwa na Banki y’Isi kabiri mu mwaka nk’isesengura rigagaragaza uko ubukungu bw’ibihugu bya Afurika bihagaze, igaragaza ko ubukungu bwa Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara bushobora kuzamuka kuri 2.6% mu 2017.
Inagaragaza ko hari ibihugu byakomeje kugenda byihagararaho mu bukungu, birimo u Rwanda, Côte d’Ivoire, Ethiopia, Kenya, Mali, Senegal na Tanzania byakomeje kuzamura ubukungu bwabyo hejuru ya 5.9%..
Raporo ya Banki y’Isi ivuga ko muri uyu mwaka ubukungu bw’ibihugu byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara buzazamuka, nyuma y’ibihe bikomeye mu myaka ishize.
Izamuka ry’ubukungu bw’isi muri rusange ngo rishobora gutiza imbaraga izamuka ry’ubukungu bwa Afurika, Africa’s Pulse ikavuga ko buzazamuka ku mpuzandengo ya 3.2% mu 2018 na 3.5% mu 2019.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru