AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

RSB yiyemeje guhangana n'abazana ibikoresho by'ubwubatsi bitujuje ubuziranenge

Yanditswe Oct, 01 2016 01:44 AM | 2,867 Views



Ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge cyatangaje ko kigiye kongera ingufu mu gukumira abantu binjiza mu gihugu ibikoresho by’ubwubatsi biba biturutse hanze mu buryo bwa magendu, hadasuzumwe ubuziranenge bwabyo. Ibi ngo bigira ingaruka ku bikorwaremezo ntibirambe. Gusa bamwe mu baturage n'abacuruzi bo barasaba basobanurirwa bihagije amabwiriza agenga ubuziranenge.

Ibikoresho by'ubwubatsi birimo amatafari, amabati, fer a betaux, amatiyo, ciment, ndetse n'insinga z'amashanyarazi, ni bimwe mu bikoresho byifashishwa mu bwubatsi ariko byabanje gupimwa ubuziranenge muri laboratoire zitandukanye z'ikigo cy'igihugu cy'ubuziranenge RSB kugira ngo byemererwe gukoreshwa.

Ikigo RSB kinagaragaza ko ikindi kibazo kiri gushakirwa umuti, ari ibindi bigo bikorera mu Rwanda bipima ubuziranenge ariko ugasanga ibipimo byabo bitari ku rwego mpuzamahanga. Gusa ngo hakwiye kubaho ubugenzuzi bwimbitse kuko nabyo bigira ingaruka ku kiremwa muntu no ku gihugu. Kugeza ubu mu Rwanda habururwa ibigo bipima ubuziranenge bigera kuri 6.

Inkuru irambuye mu mashusho:





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira