AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RRA yatangije uburyo bwo gusora bwisumbuyeho bw'ikoranabuhanga ukoresheje EBM

Yanditswe Apr, 17 2018 22:06 PM | 22,776 Views



Ikigo cy' igihugu cy'imisoro n'amahoro cyatangije ku mugaragaro uburyo bushya bwa EBM bwo gutanga inyemeza-buguzi no kumenyekanisha imisoro hakoreshejwe ikoranabuhanga rya internet kuri mudasobwa buzwi nka Electronic Billing Machine Version II. Iri koranabuhanga rigamije koroshya imikorere y' ubucuruzi mu Rwanda Doing Business, ku bishyura imisoro n'amahoro.

Komiseri mukuru wungirije akaba na komiseri w'imirimo rusange mu kigo cy'igihugu cy'imisoro n'amahoro Bizimana Ruganintwali Pascal, avuga ko ubu buryo bushya buzwi nka Electronic Billing Machine Version II buzafasha mu kubika amakuru ajyane n'ibicuruzwa ku bacuruzi ubwabo, bakanamenya imiterere y'ububiko bw'ibicuruzwa byabo umunsi ku wundi, bakamenyekanisha imisoro ku buryo bworoshye. Ati, ''Usanga umuntu afite utumashini tunyanyagiye  twinshi cyane, kandi buri kamashini gatanga amakuru ukwako, ni ukuvuga ko ubwabyo ni ikibazo kuko na nyiri ubwite adashobora kutugenzura ngo abone amakuru turi gutanga. Ariko iyi EBM ya V2 ni Software ushobora gushyira ku mashini nyinshi bitewe n'aho ucuruririza zihana amakuru mu buryo buri Direct ku buryo nyiri business aba afite aho agenzurira amakuru yose rimwe, ariko natwe bikadufasha kuko tuba tubonye amakuru y' umuntu rimwe tutayabonye mu tuntu tunyanyagiye..... Ni uburyo kuri twebwe butuma tubona amakuru ku gihe, tubona amakuru yose n'uburyo bwo gukora za audit ni uburyo buri automatic...''

Umujyanama mu iby' ikoranabuhanga mu kigo cy’imisoro n’amahoro Kaliningando Jean Louis, avuga ko ubu buryo bushya bugiye gukemura ibibazo birimo gukora ingendo ku bacuruzi bagana iki kigo mu gihe utumashini bakoreshaga tuba tudakora neza.

Umwe mu bacuruzi watangiye gukoresha ubwo buryo bushya bwa EBM V-2, avuga ko bworoheje imikorere mu gukora ibarura-mari ryabo ndetse no kumenyekanisha imisoro.

Uburyo bwa EBM V-2 bumaze gutangira gukoreshwa n'abantu bagera hafi kuri 312, naho abandi barenga 100 bamaze kwiyandikisha ndetse bakanahugurwa.

Ku bandi bacuruzi badakeneye gukoresha EBM V_ 2 nka PROGRAMU YA mudasobwa cyangwa se Software, bashyiriweho ubundi buryo buzwi ku izina rya Virtual Sale Data Control buzakoreshwa n'abantu basanzwe bafite uburyo bwabo bwihariye bwo gukora inyemezabuguzi barimo nk'amabanki, ibigo by'ubwishingizi, n'abacuruza ibikomoka kuri Peteroli, bukazaboneka ngo bitarenze mu kwezi kwa 6.

Naho EBM online, izajya ikoreshwa n'abantu batanga inyemezabuguzi nke aho bari hose hari internet, ikazatangira gukoreshwa bitarenze mu kwezi kwa 10. Naho ubundi buryo bwiswe Smart Phone Based EBM ishingiye ku kuba wakoresha telefoni zigezweho [Smart Phones] zigakoreshwa nka mudasobwa, mu gutanga izo serivise za EBM V_2, biteganyijwe ko buzatangira gukoresha bitarenze mu kwezi kwa 12.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama