AGEZWEHO

  • Abarokokeye Jenoside muri Ste Famille bavuze inzira y’umusaraba banyuzemo – Soma inkuru...
  • Uganda yiyemeje guhashya icyasubiza Akarere mu icuraburindi nk’irya Jenoside yakorewe Abatutsi – Soma inkuru...

RRA yakanguriwe kunoza itumanaho mu rwego rwo kongera imisoro ku kigero cya 20%

Yanditswe Nov, 28 2016 16:17 PM | 1,706 Views



Ubushakashatsi bwagaragajwe n'ihuriro nyafrica ry'ibigo by'imisoro n'amahoro (ATAF: African Tax administration Forum) buragaragaza ko ikigo cy'imisoro n'amahoro mu Rwanda gikwiye kugira uburyo bunoze bw'itumanaho bugihuza n'abasora, kuko byatuma imisoro yiyongeraho 20% buri mwaka.

Bumwe mu buryo bw'itumanaho buvugwa muri ubu bushakashatsi bwa ATAF ni ubukoresha ubutumwa bugufi kuri za Telephone, gukoresha E-Mail, kwandikira abasora amabaruwa n'ibindi. Gusa Bamwe mu basora bavuga ko hari igihe batamenya ubutumwa bohererejwe icyo buvuga bitewe n'ikibazo cy'ururimi.

Ibi bigatuma batizera ikoranabuhanga bakaza kwibonanira n'abatanga service z'imisoro imbona nkubone.

Ikigo cy'imisoro n'amahoro cyo kiravuga ko kigiye kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'ibyavuye muri ubu bushakashatsi.

Umunyamabanga w'ihuriro rishinzwe imisoresherezwe muri Africa, Logan Wort  avuga ko ikigo cy'imisoro n'amahoro gikwiye kwagura ishoramari gikora mu bigendanye n'itumanaho hagati yacyo n'abasora. Ibi bikozwe mu gihe cy'umwaka umusoro ikigo cy'imisoro n'amahoro (RRA) gikusanya wakwiyongeraho hafi miliyari 7 n'igice z'amafranga y'u Rwanda:

Komiseri mukuru w'Ikigo cy’imisoro n'amahoro Richard Tusabe avuga ko ubu bushakashatsi bubahaye umukoro wo kuvugurura imikorere, cyane cyane barushaho kumenya abasora:

Mu kumurika ubu bushakashatsi bwanashyikirijwe ikigo cy'imisoro n'amahoro, hagaragajwe ko hakwiye kujya habaho uburyo bwo kumenyesha abasora akamaro ko gusora, bakamenyeshwa uko bahagaze mu gusora aho kuzajya bamenyeshwa italiki ntarengwa yo kwishyura imisoro cyangwa ibijyanye n'ibihano gusa.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu