AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

RNP yeguriye RIB inshingano z'ubugenzacyaha yari imaranye imyaka 18

Yanditswe Apr, 18 2018 21:21 PM | 20,351 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacya mu Rwanda (RIB) rwashyikirijwe abakozi n' ibikoresho byari bisanzwe muri Polisi y'u Rwanda mbere y'uko ikurwaho izi nshingano zigahabwa urwego rushya.

Minisitiri w' ubutabera Jonston Busingye yavuze ko uyu ari umunsi ukomeye mu mateka y'ubutabera bw'u Rwanda no mu rugendo rwo gushakira Abanyarwanda ibyiza rwatangijwe n' urugamba rwo kwibohora taliki ya mbere Ukwakira 1990.

Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda CGP Emmanuel Gasana yagaragaje abakozi bashyikrijwe urwego rw'ubugenzacyaha nk'abanyamurava n'inyangamugayo dore ko ngo buri mwaka bashyikirizaga ubushinjacyaha amadosiye agera ku 20,000, yizeza uru rwego ubufatanye.

Umunyambanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha Col.Jeannot Ruhunga yavuze ko nubwo uru rwgo ruzifashisha ibikoresho bigezweho mu gukumira no gutahura ibyaha,ngo umusingi ukomeye mu kurufasha kugera ku nshingano za rwo ni ubunyangamugayo bw'abakozi ba rwo.

Minisitiri w'ubutabera Johnston Busingye  wagaragaje ubunyangamugayo nk'ishuri riruta ayandi yose,yashimangiye ko urwego rw'ubugenzacyaha rwashyizweho hagamijwe kurushaho guhangana n'ibyaha birimo ibyifashisha ikoranabuhanga, ibimunga ubukungu bw' igihugu,iterabwoba n'ibindi bigenda byaduka.

Mu minsi mike ishize, inama y'abaminisitiri yimuriye mu rwego rw'ubugenzacyaha abakozi 463 bari basanzwe muri Polisi y'u Rwanda.

Kuva yashingwa mu 2000, Polisi y'u Rwanda niyo yari ifite inshingano z'ubugenzacyaha none nyuma y' imyaka 18 izi nshingano zihawe uru rwego rushya RIB,urwego rufite ibirango byihariye kandi ngo mu minsi iri imbere rukazashyira ahagaragra impuzankano y'abakozi barwo.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama