Yanditswe Dec, 07 2017 22:48 PM | 2,641 Views
Intumwa idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri Centrafrique iri kumwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Loni ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bagiranye ikiganiro n’abayobozi bakuru b’ingabo z’u Rwanda. Aba bayobozi baganiriye ku busabe bwa Loni bw'uko U Rwanda rwakongera umubare w'abasirikare rufite muri Centrafrique
Ni ubwa mbere Intumwa
idasanzwe y'Umunyamabanga Mukuru wa Loni mu gihugu cya Centrafrique, Parfait
Onanga Anyanga hamwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo za Loni ziri mu butumwa
bw'amahoro muri Centrafrique, Gen. Balla Keita, basuye U Rwanda kuva aho
rutangiye kugira uruhare rukomeye mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique.
Mu biganiro aba bayobozi bagiranye na Minisitiri w'Ingabo, Gen James Kabarebe hamwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen. Patrick Nyamvumba, bashimye U Rwanda ku ruhare rugira mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique.
Parfait Onanga
Anyanga , yavuze ko banaganiriye ku ngingo zitandukanye zijyanye n’ibikorwa
u Rwanda rufatanya na centrafrique byo kubungabunga amahoro ku isi. Yagize ati, " Byari
ngombwa rero ko tuza kuganira na Minisitiri w'Ingabo hamwe n'Umugaba w'Ingabo
z'U Rwanda ku ngingo zitandukanye mu bikorwa dufatanya byo kubungabunga
amahoro. Icya mbere kibanze twashimiye cyane Guverinoma y'U Rwanda
yaduhaye ingabo z'intangarugero mu butumwa bw'amahoro kandi tubashimira uburyo
bakora akazi kabo mu buryo bwa kinyamwuga bwo ku rwego rwo hejuru mu mirimo
yose bashinzwe, icyo nicyo cy'ingenzi cyatugenzaga".
Umuvugizi w'Ingabo z'U Rwanda, Lt Col Innocent Munyengango yavuze ko aba bayobozi ku mpande zombi baganiriye uburyo umutekano uhagaze mu gihugu cya Centrafrique muri iki gihe. Ndetse baganiriye no ku biganiro bikomeje ku mpande zombi ku busabe bwa Loni bw'uko U Rwanda rwakongera umubare w'abasirikare rufite muri Centrafrique.
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 5 iyi ntumwa idasanzwe y'Umunyambanga wa Loni muri Centrafrique hamwe n'Umugaba Mukuru w'Ingabo ziri mu butumwa bw'amahoro muri Centrafrique bazitabira Inama ya 45 ibera I Kigali yo ku rwego rw'abaminisitiri ya Komite Ngishwanama ya Loni ku bibazo by'Umutekano muri Centrafrique.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru