Yanditswe Jun, 23 2016 10:07 AM | 3,708 Views
U Rwanda rugiye gushyiraho gahunda nshya yo gutanga imiti igabanya ubukana bwa virus itera sida, hatitawe ku mubare w'abasirikari uyifite asigaranye mu mubiri, kugira ngo atangire imiti agifite imbaraga.
Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC kivuga ko iyi gahunda izatangira gushyirwa mu bikorwa mu kwezi gutaha, izarinda abantu kuzahazwa na virus itera Sida.
Iyi gahunda nshya ije yunganira uburyo bwari busanzwe aho umuntu ufite virusi itera Sida yatangiraga gufata imiti igabanya ubukana hagendewe ku kuba abasirikare b'umubiri batangiye gucika intege.
Kuri
ubu gufata imiti bitangira umuntu abasirikare be bagifite ubudahangarwa kugira
ngo agumane imbaraga. Gusa bamwe mu baturage bavuga ko hari bamwe bagifite
imyumvire yo kutipimisha ngo bamenye uko bahagaze ndetse abandi bagatinya
gufata imiti igabanya ubukana.
Inkuru irambuye mu mashusho:
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru