AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

#PrayerBreakfast:Perezida Kagame yasabye abayobozi kudategera amaboko abandi

Yanditswe Jan, 16 2017 06:21 AM | 1,353 Views



Mu gikorwa cyo gusengera igihugu no gushimira Imana kuri iki Cyumweru, Perezida wa Republika Paul Kagame yashimangiye ko Imana yita ku bihugu no ku babituye bityo bakaba bakwiye gukoresha ubushobozi bifitemo mu kwiteza imbere aho guhora bategeye amaboko abandi.

I Kigali, abayobozi basaga 700 biganjemo abo mu nzego za Leta, iz'abikorera n'imiryango itari iya Leta baranguruye amajwi bashimira Imana ibyo yakoreye igihugu mu mwaka wa 2016 urangiye banayiragiza gahunda ziteganyijwe muri uyu mwaka wa 2017.

Iki gikorwa ngarukamwaka kibaye ku nshuro ya 21 kitabiriwe na Perezida Kagame na madamu we Jeannette Kagame ndetse n'intumwa ziturutse mu bihugu 9 byo ku isi birimo ibyo muri Afurika, ku mugabane w'Uburayi na Amerika.

Iki gikorwa cyateguwe n'umuryango wa Gikristu Rwanda Leaders Fellowship cyabaye umwanya wo gushimira Imana umutekano n'imiyoborere y'igihugu, ubwiyongere bw' ubukungu ndetse n'bikorwa remezo by'ubukungu n'imibereho myiza byabaye byinshi mu mwaka urangiye.

Kuri Perezida Kagame hari impamvu yumvikana yo gushimira Imana mu mwanya nk'uyu yasabye abawuteguye kutazibagirwa na rimwe kumutumira

Mu nyigisho zatanzwe n'umunya-uganda Rev. Doctor John MULINDE, yashimangiye ko Imana yita cyane ku mahanga atandukanye kandi ko ari yo yashyizeho imbibi zayo ikanararikira abayatuye kuyigandukira. Yashimangiye ko byaba ibihe byiza cyangwa ibibibi ibihugu n'abantu ku giti cyabo banyuramo bibategurira kugera ku byiza maze ageze ku Rwanda yerura ko ashingiye ku buryo Imana yazahuye iki gihugu abanyarwanda badakwiye kuyitera umugongo.


Ashingiye ku byavuzwe mu nyigisho ko Imana yita ku bihugu kandi ikaba yarabihaye umutungo kamere, Perezida Kagame yavuze ko umutungo ukomeye ari abantu ari ko ko n'u Rwanda rumaze gutahura ko rufite umutungo ukomeye munsi y’ubutaka utazakoreshwa ikindi kitari ineza y'abanyarwanda mu gihe ubusanzwe umutungo nk'uwo ukunze gufatwa nk'umuvumo ku bihugu biwukungahayeho.

Yagize ati: “Buri wese Imana yamuhaye ubushobozi. Tugomba rero kubukoresha ku neza yacu ndetse n'iy'abandi.Twese hamwe, dukoresha ubushobozi Imana yaduhaye mu guteza imbere igihugu…Nk'u Rwanda dufite amateka yacu. Abibagirwa amateka yabo, baba bibagiwe icyo Imana itwifuriza.”

Kuri Perezida Paul Kagame, Imana yahaye abatuye isi ubushobozi bityo ntawe ukwiye guhora ashimishwa no gutegera amaboko abandi ahubwo gukora neza inshingano abantu bafite n' ubwo ziremereye.

“Ubuyobozi ubwo aribwo bwose buzana n'inshingano zitoroshye. Tugomba guhora tuzuzuza kandi tubyishimiye.Mu ngendo tumazemo iminsi, twizeko abantu bose bakwiye kugirira icyizere ubushobozi bwabo. Aha niho ibisubizo biva. Iyo abantu batigirira icyizere, bituma bategereza abandi bikarangira ntacyo bagezeho.Ntabwo twahora dutegereje ko abandi, nabo bafite ubushobozi nkubwo natwe Imana yaduhaye, ngo badukemurire ibibazo. Iyo abandi bahora badufasha, ubushobozi bwacu bwo tubukoresha iki?” Perezida Kagame

U Rwanda ni igihugu kidashingiye ku idini ariko ibikorwa bijyanye no kuramya Imana no kuyihimbaza ni uburenganzira buteganywa n'itegeko nshinga. Mu nsanganyamatsiko yo gusengera igihugu no gushimira Imana hakaba humvikanamo kwinjiza indangagaciro z'Imana mu miyoborere.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize