Yanditswe Dec, 07 2017 22:23 PM | 2,603 Views
Polisi y'u Rwanda yerekanye abagabo 10 batwara ibinyabiziga bafatiwe mu mujyi wa Kigali batanga ruswa ku bapolisi mu ijoro rishyira kuri uyu wa kane. Bamwe mu bafatiwe mu cyuho bemera icyaha ndetse bakavuga ko ibi bigiye kubasigira isomo kuko bazi ububi bw'icyaha cya ruswa.
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda CIP Emmanuel Kabanda avuga ko nubwo iki gikorwa cyakozwe mu cyumweru cyahariwe kurwanya ruswa, ibindi bikorwa nkabyo bitazahwema kubaho, yaboneyeho anasaba abantu bose muri rusange kwirinda iki cyaha kuko u Rwanda rwahagurukiye kukirwanya.
Abatawe muri yombi uko ari 30 mu gihugu hose ngo batangaga amafaranga ari hagati y’igihumbi n’ibihumbi icumi.
Mu ngingo ya 640 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda iteganya ko uwahamwe n’icyaha cya ruswa ahanishwa igifungo kiva ku myaka 2 kugeza ku myaka 5 n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro kuva kuri 2 kugeza ku 10 z’agaciro ka ruswa yashatse gutanga.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru