AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda yatashye amacumbi azakira aba polisi bageze ku 1500

Yanditswe Nov, 02 2017 18:06 PM | 2,800 Views



Police y'igihugu yatashye inyubako y'amacumbi ishobora guturwamo n'abapolisi 1500 yuzuye itwaye miliyari 2 na miliyoni 74 z'amafaranga y'u Rwanda. Ministre w'ubutabera w'u Rwanda Johnston Busingye yatangaje ko Leta y'u Rwanda izakomeza kwita ku mibereho myiza y'abapolisi no gufasha urwo rwego gusohoza inshingano zarwo.

Aya macumbi yari amaze amezi 13 yubakwa mu kigo cya Polisi y'u Rwanda ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali. Ni amagorofa 2, afite ibikoni, ibyumba byo kuraramo n'ibiryamirwa, aho gufatira amafunguro, n'iguriro rizajya rifasha abapolisi guhaha ku buryo buboroheye. Azacumbikamo abapolisi bari basanzwe bataha hanze y'ikigo bikaba bitari biboroheye mu minoreze y'akazi kabo.

Ministre w'ubutabera Johnston Busingye atangaza ko aya macumbi ari mu rwego rwo gufasha abapolisi kunoza akazi kabo neza, yagize ati, ''Biragabanya icyo polisi yatangaga ngo icyure aba bapolisi yongere inabazane mu gitondo, bigabanyije amafaranga n'umwanya. Ikindi umupolisi buri gihe aba ashobora gukenerwa ku kazi, rimwe na rimwe aba ashobora gukora agatinda, cyangwa se yatashye agakenerwa. Ikindi nk'aha hamufasha kubaka umuco wa gipolisi kuko aba abana n'abana n'abandi kubaka uwo muco biroroha.''

Ministre Busingye Johnston yavuze ko amacumbi nk'aya azakomeza kubakwa hirya no hino mu gihugu. Iyi nyubako yujujwe na miliyari ebyiri na miliyoni 74, naho ibikoresho byashyizwemo bitwara agera kuri miliyoni 335. Ni amafaranga yakusangijwe avuye ku yo abapolisi bahabwa iyo bavuye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro hirya no hino ku isi.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura