Yanditswe Nov, 23 2017 20:08 PM | 6,388 Views
Polisi y'u Rwanda itangaza ko nibura umuntu umwe apfa ku munsi azize impanuka zo mu muhanda, igasaba abatwara ibinyabiziga n'abanyamaguru kubahiriza amategeko y'umuhanda. Ubu polisi iri mu bikorwa by'ubukangurambaga mu gihugu hose isaba abakoresha umuhanda kwitwararika ibishobora guteza impanuka.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda CGP Emmanuel Gasana hamwe n'itsinda ry'abapolisi bazindukiye i Rugende mu karere ka Gasabo aho basobanuriraga abagenzi n'abari batwaye imodoka zaturukaga i Burasirazuba, n'izaturukaga mu mujyi wa Kigali ingaruka zo kutubahiriza amategeko y'umuhanda. Yagize ati, ''Bamwe muri mwebwe babirengaho ugasanga akoze impanuka yishe abantu abandi barakomereka bakaba ibimuga ndetse n'ibikoresho nk'izi modoka zanyu zikangirika, birababaje kubura ubuzima kubera uburangare cyangwa umuchauffeur udafite ibyangombwa cyangwa wasinze.''
Abatwara ibinyabiziga bishimiye iki gikorwa cya Polisi bavuga ko cyongeye kubahwitura ku nshingano zabo zo gutwara ibinyabiziga neza bubahiriza amategeko agenga umuhanda.
Umuyobozi
Mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa CP Dan Munyuza we yari kuri stade
amahoro aho yibukije abamotari kubahiriza amategeko y'umuhanda, dore ko baza ku
mwanya wa kabiri mu bateza impanuka nyuma y'abanyamaguru.
Uva i Kigali ugana i Musanze mu majyaruguru y'igihugu, Umuyobozi Mukuru wa polisi wungirije ushinzwe ubuyobozi n'abakozi CP Juvenal Marizamunda we niho yaganiriye n'abatwara ibinyabiziga ndetse n'abanyamaguru yongera kubibutsa ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano ya buri wese.
I Burengerazuba, Amajyaruguru, Amajyepfo ndetse no mu mujyi wa
Kigali, Polisi y'u Rwanda yari mu mihanda iganiriza abatwara ibinyabiziga
n'abanyamaguru ku mutekano wo mu muhanda n'uburyo bwo guhuza ubufatanye mu
gukumira impanuka zikomeje guhitana ubuzima bw'abantu.
Imibare yatangajwe mu kwezi gushize na Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, igaragaza ko mu mezi icyenda ya mbere y'uyu mwaka, habaye impanuka zigera ku 2.607, zitwara ubuzima bw'abagera ku 177 naho abagera kuri 345 bazikomerekeramo. Igiteye impungenge kurushaho ni uko ngo abagera ku 116, ni ukuvuga 66% by'abaguye muri izi mpanuka bari kuri moto, naho 44 bangana na 27% bari mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru