AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda yasubije umunyamahanga wibwe miliyoni 13 n'umukozi we

Yanditswe Aug, 17 2017 16:20 PM | 9,429 Views



Polisi y'igihugu irasaba abafite ibikowa byinjiza amafaranga menshi gushyiraho ingamba zo kuyacungira umutekano aho kwiringira abakozi babo kuko akenshi ngo bibagusha mu mutego wo kuyiba.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane Polisi y'igihugu mu mujyi wa Kigali yashyikirije uwitwa Kautuk Chandra Kumar umuyobozi w'ikigo Waheguru Travels miliyoni zisaga gato 13 z'amafaranga y'u Rwanda yari yibwe n'umukozi we. Uwibwe asobanura uko byamugendekeye, "Ejo ahagana mu ma sa cyenda ni bwo namuhaye cheque ya miliyobni 13 ngo ajye kumbikuriza amaze kuyabikuza kuri banki barampamagaye bambaza niba ari jye wamutumye. Mbabwira ko ankorera, amaze kuyabikuza naramuhamagaye akambwira ngo araje hashize isaha ni bwo nafashe umwanzuro wo kujya kubimenyesha polisi ku Muhima.

Uyu ukekwaho kwiba aya mafaranga yafatiwe i Kayonza, ubu ari mu maboko ya police. Avuga ko byamugwiririye, yagize ati, "maze kubona amafaranga ntabwo nari mfite gahunda yo kuyatwara ariko nabiplaningiyeho. Imbabazi nazisabye kandi n'ubu ndacyazisaba. Ndasaba imbabazi rwose."

ACP Rutikanga Rogers umuyobozi wa  Polisi mu mujyi wa Kigali agira inama abakora ubucuruzi n'abandi bafite ibikowa bibinjiriza amafaranga menshi  gushyiraho ingamba zo kwicungira umutekano wayo,  "Nko gufata miliyoni 20 miliyoni 16... nk'izingizi bari bibye ukaziha umuntu ukamubwira ngo genda gusa utazi n'aho akomoka ntabwo ari byo. Ubutumwa bw'abibwa ni ukuvuga ngo bagire uruhare mu kureba ko bashyizeho igituma bigora umujura cyangwa umunyacyaha kuba yakora icyo cyaka . Wabonye abaje kuyafata uko bangana ni benshi. Iyaba abo benshi baje kuyakira barabaye benshi mu kujya kuyakura muri banki ntabwo uyu mwana aba yashoboye kuyiba.

ACP Rutikanga kandi asaba abaturage muri rusange gutanga amakuru ku gihe kuko ngo bifasha Polisi y'igihugu gukurikirana abajura bityo bagafatwa hakiri kare.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura