AGEZWEHO

  • Nyabihu: Abarokotse Jenoside batewe impungenge n'ingengabitekerezo ya Jenoside ikihagaragara – Soma inkuru...
  • Perezida Kagame yihanganishije Abanya-Kenya ku rupfu rw’Umugaba Mukuru w'Ingabo – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda yafashe umugabo ucuruza abantu

Yanditswe Jul, 24 2016 21:33 PM | 2,055 Views



Police y'u Rwanda kuri iki cyumweru yerekanye umugabo w'umunyakenya ukekwaho gucuruza abagore 3 b'Abarundi, akaba yarafatiwe ku mupaka w'Akanyaru ka Ruguru mu ntara y'Amajyepfo abavanye mu gihugu cy'u Burundi, abajyana muri Arabia Saudite.

Abo bagore bavuga ko batari bazi iyo bajyanywe, mu gihe uwo Munyakenya we avuga ko afite ibyangombwa bimwemerera kujyana abantu muri Arabiya Saudite kubashakirayo akazi.

Hashize icyumweru kimwe ku mupaka w'Akanyaru ka Ruguru mu karere ka Nyaruguru hafatiwe umugabo w'umunyakenya ukekwaho icuruzwa ry'abantu. 

Uyu mugabo yafashwe ari kumwe n'abagore 3 bavanye i Burundi berekeza muri Arabia Saudite, ariko bari kubanza kunyura muri Uganda.

Abo bagore batifuje kugaragaza amasura yabo, batangarije abanyamakuru ko kuva mu Burundi bakiyemeza guta imiryango yabo bakagenda babitewe n'ubushomeri, bakongeraho ariko ko batari bazi iyo bajyanywe.

Basobanura ko bashakiwe ibyangombwa by'inzira, bafata urugendo hanyuma baza kwisanga bafatiwe ku mupaka w'Akanyaru ka Ruguru hamwe n'uwo Munyakenya.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira