AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda irasaba abamotari kwirinda impanuka bagenda neza mu muhanda

Yanditswe Feb, 13 2018 15:15 PM | 9,606 Views



Polisi y'u Rwanda irashishikariza abamotari kubahiriza uburenganzira bw'abakoresha umuhanda no gutwara bafite ibyangombwa byuzuye. Ibi byavuzwe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije gukangurira abamotari kwirinda impanuka, bakarushaho kubungabunga umutekano wabo n'uw'abagenzi.

Ubwo bukangurambaga bwatangijwe na Polisi y'u Rwanda bwitabiriwe n'abamotari bakorera mu turere tugize umujyi wa Kigali n'abayobozi b'impuzamakoperative bakoreramo.


Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali ACP Felly Rutagerura avuga ko n'ubwo 65% by'impanuka z'ibinyabiziga zagabanutse ugereranyije n'umyaka 3 ishize ngo haracyari iziterwa no kuvugira kuri telefoni zigendanwa, kutubahiriza uburenganzira w'abakoresha umuhanda no kutubaha amabwiriza. Ati,"Telefoni ziratuguza ntutubashe gukurikirana ngo tumenye ko turimo tuyobora ibinyabiziga byacu n’iby’abandi.Dukwiye kumenya ko iyo dutwaye ibinyabiziga tugomba kubahiriza uburenganzira bw’abandi. Iyo ubonye ugiye kugera mu masangano y’umuhanda, iyo ugiye kugera aho abanyamaguru bambukira, niba ubona umupolisi aguhagaritse, jya ubyubahiriza.’’

Abamotari banenze kandi bamwe mu bashinzwe umutekano mu makoperative yabo bakora batambaye imyenda yabugenewe, abandi bagatwara badafite impushya zo gutwara ibinyabiziga, cyangwa  abijandika mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi nk'ubujura n'ibindi.

Mu mujyi wa Kigali habarurwa abamotari 6000 bibumbiye mu makoparative 30.                                                                                                                                                 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage