Yanditswe Feb, 08 2018 22:09 PM | 9,710 Views
Polisi y'u Rwanda iratangaza ko igiye gukuba inshuro 10 ibihano bihabwa
abatwara ibinyabiziga bavugira kuri telephone. Ibi ni mu rwego rwo kugabanya
impanuka zo mu muhanda.
Mu igenzura ryakozwe na polisi y’u Rwanda mu gihugu cyose ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, bareba amakosa y'abatwara ibinyabiziga batubahiriza amategeko y'umuhanda.
Basanze ibyaha byiganje ku mihanda ikiza ku isonga ni abashoferi bagenda bavugira kuri telefone batwaye imodoka, abagenda mu mihanda nabi ndetse n'abatubahiriza ibimenyetso byo ku mihanda.
Ubuyobozi bwa Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu
muhanda buvuga ko kuva hatangira gukoreshwa utugabanya muvuduko mu modoka
zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange byatumye impanuka zihitana ubuzima
bw'abaturage benshi zigabanuka ku kigero cya 65%.
Gusa ngo igihangayikishije ni abatwara ibinyabiziga bagifite imyumvire yo kutubahiriza amategeko y'umuhanda, ikintu kitazihanganirwa gato.
CP RAFIKI MUJIJI Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yagize ati, "...twibanze cyane ku bintu byo kuvugira kuri telefone, naha turi murabona ko hari ibinyabiziga byahagaze ni abantu bagenda bandika ubutumwa bugufi, ariko n'ibihano byakubwe inshuro nyinshi urugero rumwe nka telefone twahanishaga ibihumbi 10 bizikuba incuro 10 bibe hagati y'ibihumbi 100 na 150 usibye ibyo tubabwira ibibi byo kuyivugiraho utwaye azahita yumva ko binamuremereye"
Mu mwaka w'2016 nibwo hatangiye gukoreshwa utugabanya muvuduko mu modoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange, kugeza ubu 95% by'imodoka zimaze gushyirwamo utu tugabanyamuvuduko (speed governor) bikaba byaratanze umusaruro w'uko impanuka zagabanutse ku kigero cya 65%.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru