AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi yaganirije abanyonzi mu rwego rwo kwirinda impanuka zo mu mihanda

Yanditswe Dec, 01 2017 22:48 PM | 4,293 Views



Bamwe mu batwara abagenzi ku magare mu mugi wa kigali baravuga ko bagiye kunoza imikorere kugira ngo hirindwe impanuka zo mu mihanda. Polisi y'u Rwanda ibasaba kumenya amategeko y'umuhanda no kwibumbira mu mashyirahamwe azwi hagamijwe kwirinda izo mpanuka zibera mu mihanda.

Mu biganiro byabahuje na polisi y'u Rwanda, abatwara abagenzi ku magare mu turere dutandukanye tw'umujyi wa Kigali, biyemeje guhindura imikorere hagamijwe kugira uruhare mu gukumira impanuka.

Umuvugizi w'ishami rya polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, CIP  Emmanuel KABANDA, asaba abatwara abagenzi ku magare kumenya amategeko y'umuhanda no kwibumbira mu mashyirahamwe azwi.

Mu isesengura rikorwa buri kwezi na polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, rigaragaza ko kugeza kuri 15% by'impfu zikomoka ku mpanuka mu mihanda, ari abapfa bari ku magari.

Inkuru irambuye mu mashusho:



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage