Yanditswe Jan, 20 2017 11:47 AM | 2,113 Views
Police y'u Rwanda yashikirije abaturage 34 bari baribwe ibikoresho byabo by'iganjemo iby'ikoranabuhanga maze itangaza ko ihora iri maso kugirango ice ubujura. Abashikirijwe ibikoresho byabo bashimye imikorere ya police y'u Rwanda kuko uburyo babuzemo ibikoresho byabo nta kizere bari bafite cyo kubisubirana.
Ibikoresho polisi y'u Rwanda yafashe byiganjemo iby'ikoranabuhanga igiye kubishikiraza banyirabyo, aha higanjemo ibikoresho bya bya Televiziyo za flat screen kuko ari 18, za mudasobwa zo ni 12, banyirabyo baje aha kuri polisi kugirango bashyikirizwe ibikoresho byabo byafashwe mu bihe bitandukanye.
Usibye televiziyo za flat screen na za mudasobwa, hari ibikoresho by'umuziki, televiziyo zisanzwe n'ibindi.Abaturage bashikirijwe ibikoresho byabo bashima imikorere ya polisi y'u Rwanda.
Sp Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko abajura 26 aribo bashikirijwe inkiko. Polisi y'u Rwanda kandi iburira abari mu bikorwa by'ubujura ko polisi iri maso.
Iki gikorwa cyo gufata ibi bikoresho cyagezweho nyuma y'ubufamye n'inzego zitandukanye harimo n'urwego rwa community policing. Kugeza ubu ngo hari ibindi bikoresho bikibitse kuko banyirabyo bataraboneka. Aha polisi yanasabye abaturage kujya bashyira ibimenyetso ku bikoresho byabo bo bazi ku buryo bashobora kubigaragariza polisi mu gihe baje kubifata kuko byamaze kugaragara ko hari abaturage baza bashaka ibikoresho byabo babazwa ikigaragaza ko ari ibyabo kikabura.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru