AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

Polisi y' u Rwanda yasubije abaturage ibikoresho byabo byibwe

Yanditswe Jan, 20 2017 11:47 AM | 2,113 Views



Police y'u Rwanda yashikirije abaturage 34 bari baribwe ibikoresho byabo by'iganjemo iby'ikoranabuhanga maze itangaza ko ihora iri maso kugirango ice ubujura. Abashikirijwe ibikoresho byabo bashimye imikorere ya police y'u Rwanda kuko uburyo babuzemo ibikoresho byabo nta kizere bari bafite cyo kubisubirana.

Ibikoresho polisi y'u Rwanda yafashe byiganjemo iby'ikoranabuhanga igiye kubishikiraza banyirabyo, aha higanjemo ibikoresho bya bya Televiziyo za flat screen kuko ari 18, za mudasobwa zo ni 12, banyirabyo baje aha kuri polisi kugirango bashyikirizwe ibikoresho byabo byafashwe mu bihe bitandukanye.

Usibye televiziyo za flat screen na za mudasobwa, hari ibikoresho by'umuziki, televiziyo zisanzwe n'ibindi.Abaturage bashikirijwe ibikoresho byabo bashima imikorere ya polisi y'u Rwanda.

Sp Emmanuel Hitayezu umuvugizi wa polisi mu mujyi wa Kigali avuga ko abajura 26 aribo bashikirijwe inkiko. Polisi y'u Rwanda kandi iburira abari mu bikorwa by'ubujura ko polisi iri maso.

Iki gikorwa cyo gufata ibi bikoresho cyagezweho nyuma y'ubufamye n'inzego zitandukanye harimo n'urwego rwa community policing. Kugeza ubu ngo hari ibindi bikoresho bikibitse kuko banyirabyo bataraboneka. Aha polisi yanasabye abaturage kujya bashyira ibimenyetso ku bikoresho byabo bo bazi ku buryo bashobora kubigaragariza polisi mu gihe baje kubifata kuko byamaze kugaragara ko hari abaturage baza bashaka ibikoresho byabo babazwa ikigaragaza ko ari ibyabo kikabura.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira