AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Polisi y'u Rwanda yavuze ko abantu 8 aribo bahitanywe n'impanuka mu minsi mikuru

Yanditswe Jan, 02 2017 12:22 PM | 1,561 Views



Polisi y'u Rwanda itangaza ko muri rusange umutekano wagenze neza mu minsi mikuru isoza umwaka wa 2016, ariko ikaba isaba ko abantu bakomeza kwitwara neza no mu bindi bihe bisanzwe bubahiriza amategeko.

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Polisi y'u Rwanda  ishami ry'umutekano mu muhanda ryagaragaje ko muri iyi  minsi mikuru isoza umwaka, ni ukuvuga guhera ku italiki 25 Ukuboza umwaka ushize wa 2016 kugeza ubu abahitanywe n'impanuka zo mu muhanda ari abantu 8, naho abakomeretse bo bakaba ari 6, kandi ko habayemo n'amakosa yo kutubahiriza amategeko y'umuhanda mu gace ka Kimihurura ku buryo hari abantu babiri bagonze bariyeri iri hafi ya Kigali Convention Center mu bihe bitandukanye, umwe bikanamuviramo urupfu.

Hagaragajwe kandi ko muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka , hari imodoka 11 zafashwe zitwawe n'abantu bari bafashe ibisindisha.

Police ishami ry'umutekano wo mu muhanda ikaba yibutsa abatwara ibinyabiziga ko bagomba kuzirikana ko batagomba kubitwara banyoye ibisindisha, kandi iri shami rikaba rikangurira Abanyarwanda kubahiriza ibyapa biba byashyizweho na Police.

ACP Celestin Twahirwa umuyobozi wa community Policing yavuze ko muri rusange umutekano hirya no hino mu gihugu wagenze neza muri iyi minsi mikuru isoza umwaka, kuko ari abakoze ibitaramo bari bateguye ndetse n'abagiye mu masengesho bari babanje kubimenyesha police nayo ibafasha gucunga neza umutekano w'aho ibyo byose byabereye.

Police y'u Rwanda ikaba yavuze ko  mu ngamba bashyize imbere harimo gushyira imbaraga mu gukoresha ikoranabuhanga mu nzego zose za Police y'igihugu, kandi ari nako ubukangurambaga bukomeza ku baturage mu kwirinda ibyaha ndetse no gutangira amakuru ku gihe mu rwego rwo gukumira ibyaha.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura