Yanditswe May, 31 2016 15:52 PM | 1,678 Views
Uwahoze ari perezida w’inzibacyuho wa Centrafrique madame Catherine Samba Panza, ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere yasezeye ku basirikare b’u Rwanda bari bashinzwe kumurinda.
Ni umuhango wabereye iwe ahitwa OUANGO, mu mujyi wa
Bangui. Madame Catherine Samba Panza yashimye
ikinyabupfura n’ubunyamwuga yabonye ku ngabo z’u Rwanda ziri mu butumwa bwo
kugarura amahoro muri icyo gihugu.
Yanazishimiye uburyo zamucungiye umutekano hamwe na guverinoma yari ayoboye mu gihe cy’inzibacyuho muri Centrafrique.
Amabwiriza aturuka mu buyobozi bukuru bw’ingabo z’umuryango w’abibumbye muri Centrafrique (MINUSCA) avuga ko guhera ku itariki 1 Kamena 2016, ni ukuvuga ku munsi w’ejo ku wa Gatatu, ingabo z’u Rwanda zizahagarika gucungira umutekano mu buryo bw’umwihariko Madamu Catherine Samba Panza.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru