AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Lungu avuga ko ubuhahirane hagati y'u Rwanda na Zambia ari magirirane

Yanditswe Feb, 21 2018 20:44 PM | 5,764 Views



Nyuma yo gusura agace kahariwe inganda muri Kigali, Perezida wa Zambia Edgar Lungu yatangaje ko ibihakorerwa ari ikimenyetso cy'uko igihugu cye n'u Rwanda ari magirirane.

Perezida wa Zambia Edgar Lungu, yasuye inganda eshatu: Uruganda rw'imyenda C&H rukoresha abasaga 1500 rwanamugeneye impano y'ijaketi yo kwifubika, Pharm Lab rukora ibikoresho byifashishwa kwa muganga n'urwa Africa Improved Foods rukora ibyo kurya bikungahaye ku ntungamubiri bigenewe abagore batwite n'abonsa hamwe n'abana, ibiribwa bimaze kugera ku basaga miliyoni imwe hirya no hino muri Afrika nyuma y'umwaka umwe rutangiye gukora.


Uru ruganda kandi rumaze gutumiza 80% by'ibigori rukenera muri Zambia rukagira n'uruhare mu kugura umusaruro w'abahinzi bo mu Rwanda.

Umuyobozi w'Urwego rushinzwe iterambere mu Rwanda RDB Clare Akamanzi avuga ko uruzinduko rw'uyu munyacyubahiro mu gace kahariwe inganda ari ikimenyetso cy'ubushake bw'impande zombi mu gukomeza gushimangira ubuhahirane.

Agace kihariye kahariwe inganda ka Kigali katangiye muri 2011 kakaba kabarurwamo inganda 62. Izi nganda zimaze gutuma hahangwa imirimo 5000 ihoraho na 10000 idahoraho kandi kagize uruhare rukomeye mu kongera ibyo u Rwanda rwohereza mu mahanga.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage