Yanditswe Apr, 13 2017 15:54 PM | 3,261 Views
Perezida wa Sena Bernard Makuza arasaba
abanyapolitike kurangwa n’indangagaciro z'umunyapolitiki nyawe bashyira imbere
inyungu z'umuturage kandi bagaharanira ishema ry'igihugu. Ibi yabitangaje ubwo
yasozaga ku rwego rw’igihugu icyumweru cy’icyunamo gihuzwa no kwibuka
abanyapolitike bazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Kwibuka no kunamira abo banyapolitike bashyinguye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Rebero, biba bigamije kuzirikana ubutwari n’ubunyangamugayo bwabaranze. Perezida wa Sena Bernard Makuza yavuze ko abanyapolitiki bibukwa babaye urugero rwiza kuko banze ikibi, asaba abakora politiki muri iki gihe kwibuka inshingano bafite, "kubibuka bitwibutsa intego n'indangagaciro bikwiye ubundi kuranga umunyapolitike wese nyawe ugomba guharanira no gushyira imbere inyungu imibereho n'icyateza imbere abo ayoboye nta kurobanura kandi akarangwa buri gihe no gukunda igihugu agaharanira ishema ryacyo."
Perezida wa Sena kandi yavuze ko jenoside itabaye impanuka cyangwa ikiza kuko yateguwe ikageragezwa ndetse igashyirwa mu bikorwa, avuga ko abanyapolitiki by'umwihariko bakwiye kwanga no kurwanya ikibi kabone n'aho bakizira.
Bamwe mu bagize imiryango y'abanyapolitiki bazize jenoside bashyinguye mu rwibutso rwa Rebero ruherutse no gushyirwa mu nzibutso zo ku rwego rw'igihugu bavuze ko abo baje kwibuka bari bafite ibitekerezo byiza bikwiye kubera urugero abariho ubu.
Urwibutso rwa jenoside rwa Rebero rushyinguyemo abanyapolitiki 12 ndetse n'izindi nzirakarengane zazize jenoside hirya no hino mu mujjyi wa Kigali zigera ku bihumbi 14.
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura icyizere
Apr 16, 2024
Soma inkuru