Yanditswe May, 11 2017 19:27 PM | 4,032 Views
Prezida wa Mali Ibrahim Boubacar Keita avuga ko ibihugu bya Afrika
byahisemo gushyira hamwe kugirango bishobore kuzamura urwego rw'ikoranabuhanga
kuri uyu mugabane ariko biha amahirwe urubyiruko yo kugaragaza udushya no
kwihangira imirimo. Ibi yabivuze ubwo yitabira inama izwi nka Youth Connect.
Youth Connect ni gahunda igamije by'umwihariko kugaragaza amahirwe ahari urubyiruko rwabyaza umusaruro bityo iterambere ryabo n'iry'ibihugu bakomokamo rizamuke. Prezida w'igihugu cya Mali Ibrahim Boubacar Keita ashimangira ko ubufatanye bw'ibihugu bya Afrika no gutera inkunga urubyiruko aribyo bizatuma ruzamuka kuko rugize umubare munini w'abatuye uyu mugabane, "Ubwo twari hano i Kigali mu mwaka wa 2013 mu nama ya transform, Afrika twiyemeje kuzamura ubukungu n'imibereho by'abaturage bacu twifashishije ubumenyi bushya mu ikoranabuhanga aribyo smart Afrika. Muri uwo murongo kandi twahisemo gufasha no gutera inkunga imishinga no guhanga udushya mu rubyiruko"
Abayobozi batandukanye bagize icyo bavuga mu kiganiro cyakanguriraga urubyiruko kutitinya no guhanga udushya bifashishije ikoranabuhanga rihari, barwibukije ko abagiye batera imbere bahereye ku bitekerezo byagutse bishobora guhindura imikorere kandi bitanga akazi.
Muri rusange yaba abashoboye kwiteza imbere mu guhanga imirimo n'abayobozi mu nzego zinyuranye basanga ibihugu bya Afrika bikeneye gushimangira uburyo bwihariye bwo kwegera urubyiruko mu bijyanye n'inzozi bafite ndetse no kubaha ubumenyi bushingiye ku ikoranabuhanga ariko by'umwihariko ku masomo y'ubumenyingiro.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru