AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida kagame yakomoje ku bintu bidashobora gusibangana muri FPR

Yanditswe Dec, 17 2017 13:57 PM | 5,033 Views




Mu gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko imbere mu Rwanda no muri Afrika ariho hari izingiro ry' ibisubizo bikenewe, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baravuga ko Inama Nkuru y'uyu muryango yahuriranye no kwizihiza isabukuru y'imyaka 30 yababereye umwanya wo kwiyongera imbaraga no kurushaho kwitangira iterambere ry'igihugu ndetse na Afrika.

Perezida wa Repubulika Paul Kagame avuga ko kwiyoroshya (Humility) ndetse no gutinyuka gutangiza ibintu bwa mbere (taking risk) ari bimwe mu bintu bibiri byaranze  umuryango FPR Inkotanyi kandi agashimangira ko ibi bintu ari nabyo bizahora bikenewe mu buzima bw'uyu muryango.

Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro byagarutsweho mu Nama Nkuru ya FPR byabaye umwanya wo gusubiza amaso inyuma bakareba aho uyu muryango uvuye n'aho werekeza kandi ko Kwibohora no kwihutisha iterambete bizakomeza kuba ibintu bidasigana mu buzima bw'uyu muryango avuga ko utazahwema kwigira ku masomo y'ibitaregenze neza kugira ngo ahaza hawo harusheho kuba heza.

Mu kiganiro kivuga ku bikorwa by'umuryango FPR Inkotanyi mu myaka ibiri iri imbere n'ingamba zo kubigeraho, umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi yagaragaje ko bizibanda kugukurikirana ishyirwa mu bikorwa rya gahunda za Leta zitandukanye zishingiye ku Bukungu, Imiyoborere myiza n'imibereho myiza.

Inkuru irambuye mu mashusho:




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama