Yanditswe Aug, 29 2016 16:41 PM | 1,282 Views
Perezida w'igihugu cya Benin Patrice Talon, uri mu ruzinduko mu Rwanda yasuye urwibutso rwa jenoside yakorewe abatutsi ruri ku Gisozi mu mujyi wa Kigali. Mu butumwa yanditse mu gitabo cy'abashyitsi yavuze ko igihugu cye cyifatanyije n'abanyarwanda mu kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside ariko anashima abanyarwanda ko babashije kurenga ingorane banyuzemo bakiteza imbere.
Akigera ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi rwa Kigali ruherereye ku Gisozi, Perezida Talon n'intumwa ayobowe bakiriwe na Minisitiri w'umuco na Siporo Madamu Julienne Uwacu. Perezida Talon wababajwe na jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, nyuma yo gushyira indabo ku mva zishyinguyemo inzirakarengane zisaga ibihumbi 255 yazunamiye, anandika mu gitabo cy'abashyitsi ubutumwa bugira buti:
"Hano Hashyinguye ibihumbi n'ibihumbi by'abantu, barimo abapapa, abamama, abahungu n'abakobwa bishwe urw'agashinyaguro, nyuma y'ubusazi n'ubugome bw'ababishe kandi bari basanzwe babanye nk'abavandimwe mu gihe kirekire.
Mu izina ry'abaturage ba Benin no mu ryange bwite,
twunamiye, twibuka ndese tunazirikana izi nzirakarengane, duhumuriza
abanyarwanda tubabwira ko batari bonyine mu kwibuka aya mahano ateye isoni mu
mateka y'isi.
Ikindi kandi, ubuyobozi bwange burashima bunahamiriza abanyarwanda ko ari abantu badasanzwe kuko babashije kurenga ako kaga kose bakabasha kwiyubakira ejo heza hazaza habo, banafite icyizere n'imbaraga zo kubigeraho.
Imana ihe umugisha u Rwanda rushyize hamwe mu
iterambere.''
Minisitiri wa Siporo n'umuco Madamu Julienne Uwacu, yavuze ko kuba Jenoside
ari icyaha cyibasiye inyoko-muntu, kumenya ukuri kwayo bifasha mu rugamba rwo
guhangana n'abayipfopfa ndetse no gukumira ko hari ahandi yakongera kuba ku
isi.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru