AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida Paul Kagame yakiriye abanyeshuli bo muri kaminuza ya Wharton, USA

Yanditswe May, 26 2016 13:47 PM | 1,410 Views



Perezida wa Repubulika Paul KAGAME kuri uyu wa kane yakiriye abanyeshuri bo mu ishuri rya Wharton ryo muri Kaminuza ya PennySylvania yo muri Leta zunze ubumwe z'amerika. Bakaba bavuga ko u Rwanda ari igihugu gifite icyerekezo n'abayobozi beza ariyo mpamvu buri mwaka baza kwigira mu Rwanda ibijyanye n'imiyoborere.

Ni ku nshuro ya gatanu haje abanyeshuri bo mu cyiciro cya gatatu ka kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere n'ubushabitsi MBA bo mu ishuri rya Wharton. Ni Itsinda ry'abanyeshuri 33 riturutse muri iyo Kaminuza ya Pennysylvania, bagenzwa no kwigira ku Rwanda isomo rijyanye n’amakimbirane, imiyobore n'impinduka.

Aba banyeshuri bagiranye ibiganiro na Prezida wa Republika Paul KAGAME aho benshi bibaza ku mpamvu habaye Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'uburyo ubuyobozi bwanyuze mu nzira yo kwiyubaka no gushimangira iterambere ryagezweho.

Katherine J.Klein umwalimu muri iyi kaminuza avuga ko ahanini igituma bagaruka buri mwaka ari uko u Rwanda  ari igihugu kigaragaza icyerekezo.

Ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB kuri ubu gifitanye ubufatanye na kaminuza ya Pennysylvania ku masomo amwe n'amwe. Umuyobozi mukuru wa RDB Francis GATARE avuga ko u Rwanda ruterwa ishema no kuba hari abarukuraho isomo.

Aba banyeshuri bari mu Rwanda kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 27 z'uku kwezi kwa gatanu. Bikaba biteganijwe ko bazanasura inzego zitandukanye yaba iza leta n'iz'abikorera.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage