Yanditswe May, 26 2016 13:47 PM | 1,410 Views
Perezida wa Repubulika Paul
KAGAME kuri uyu wa kane yakiriye abanyeshuri bo mu ishuri rya Wharton ryo muri
Kaminuza ya PennySylvania yo muri Leta zunze ubumwe z'amerika. Bakaba bavuga ko
u Rwanda ari igihugu gifite icyerekezo n'abayobozi beza ariyo mpamvu buri mwaka
baza kwigira mu Rwanda ibijyanye n'imiyoborere.
Ni ku nshuro ya gatanu haje abanyeshuri
bo mu cyiciro cya gatatu ka kaminuza mu bijyanye n'imiyoborere n'ubushabitsi
MBA bo mu ishuri rya Wharton. Ni Itsinda ry'abanyeshuri 33 riturutse muri iyo
Kaminuza ya Pennysylvania, bagenzwa no kwigira ku Rwanda isomo rijyanye n’amakimbirane,
imiyobore n'impinduka.
Aba banyeshuri bagiranye ibiganiro na Prezida wa Republika Paul KAGAME aho benshi bibaza ku mpamvu habaye Jenoside yakorewe abatutsi ndetse n'uburyo ubuyobozi bwanyuze mu nzira yo kwiyubaka no gushimangira iterambere ryagezweho.
Katherine J.Klein umwalimu muri iyi kaminuza avuga ko ahanini igituma bagaruka buri mwaka ari uko u Rwanda ari igihugu kigaragaza icyerekezo.
Ikigo cy'igihugu
cy'iterambere RDB kuri ubu gifitanye ubufatanye na kaminuza ya Pennysylvania ku
masomo amwe n'amwe. Umuyobozi mukuru wa RDB Francis GATARE avuga ko u Rwanda
ruterwa ishema no kuba hari abarukuraho isomo.
Aba banyeshuri bari mu Rwanda kuva tariki ya 24 kugeza tariki ya 27 z'uku kwezi kwa gatanu. Bikaba biteganijwe ko bazanasura inzego zitandukanye yaba iza leta n'iz'abikorera.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru